Rusizi:Ku Ibanga ry’amahoro,Padiri Ubald asengera abagore babuze urubyaro bakarubona

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 15/10/2017, Saa 15:14:42 Yasuwe inshuro 1523

Tariki ya 13 buri kwezi ndetse no ku cyumweru cya nyuma cya buri kwezi abakristu Gatulika ndetse n’abandi bo mu madini atandukanye avuye mu mihanda yose baba abo mu Rwanda ndetse no mu mahanga, bahurira na Padiri Ublad ku gasozi kiswe IBANGA RY’AMAHORO gaherereye muri diyoseze ya Cyangugu,akabasengera kandi bemeza ko bahakirira indwara zitandukanye ndetse n’ababuze urubyaro bakarubona.

Urugero ni Bora Esperance wo mugihugu cya Kongo warumaze imyaka 19 ashatse ariko atarabona urubyaro na mugenzi we wamaze imyaka 9 ariko ubu bakaba bahetse abana barimo n’impanga.

Abinyujije kuri padiri Ubald Rugirangoga uhagariye akagasozi yavuze uyu munyekongo Bora yari yarahangayitse ariko aza gusengera ku IBANGA RY’AMAHORO yiyambaza umumbyeyi Bikiramariya ubu akaba afite abana b’impanga umuhungu ndetse n’umukobwa.

Yagize ati”Nasabye umumbyeyi Bikiramariya umwana aramumpa ndetse ampa impanga ubu mu rugo ni amahoro.”

Naho mugenzi we watwaye inda ubugira gatatu zivamo akamara indi myaka 6 atongeye gusama avuga ko mbere yo kuza gusengera kuri aka gasozi yanyoye ibyatsi bitagira ingano ariko ntibigire icyo bitanga.

Yagize ati”Iyaba ibyatsi twanyoye bimera munda ubu abantu baba baza kubisoroma iwacu.”

Akomeza avuga ko ibyo byose yakoze byabaye imfabusa agahitamo kugana ku ibanga ry’amahoro ubu akaba afite umwana yeretse nabari bateraniye aho.

Ubusanzwe aka gasozi kahoze gasengerwaho n’abantu bafite intimba ndetse n’abarushye n’abaremerewe, nyuma Padiri Ubald Rugirangoga akita Ibanga ry’amahoro maze igitekerezo cyo muri 2005 gishyirwa mu bikorwa guhera muri 2010 kugira ngo hatangire gusengerwa.

Ibanga ry’amahoro ni ikibanza kiri kuri hegitari 32,abaza kuhasengera bemeza ko bahakirira byinshi.

Kuri ubu bateganya kuhubaka ibikorwa remezo birimo inzu z’abapadiri bakuze ndetse na Shapeli. Kugeza ubungubu abahasengera bakaba baba bicaye mu mahema ndetse no hanze.

AKIMANA Ernest


      

Tanga igitekerezo

-->