Rubavu:Wa mugabo watwikiwe imodoka n’abagizi ba nabi agiye gushumbushwa indi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 7/01/2018, Saa 00:43:01 Yasuwe inshuro 1438

Ihuriro ry’Amakorali yose y’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi akorera hano mu Rwanda, yiyemeje kugurira imodoka nshya Benda Timothy ikazasimbura indi yari afite ariko abagizi ba nabi batamenyekanye baza kuyitwika ubwo bamuteraga iwe mu rugo.

Iki gikorwa kigezweho nyuma y’aho korali Light Family yo mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi (SDA)yifatanije n’andi makorali yo mu ntara ya Gisenyi bategura igitaramo cyo gufata mu mugongo Benda Timothy maze bakusanya amafaranga y’u Rwanda asatira muri miliyoni 2 n’igice.

Mu byishimo byinshi bivanze n’amarira Benda Timothy yashimiye iki gikorwa yakorewe kuko avuga ko cyamugaragarije ko abantu beza bakiriho nubwo n’ababi babaho.

Yagize ati:"Mu izina ry’umuryango wanjye mbashimiye byimazeyo urukundo mutweretse, sinibazaga ko ibi byabaho Imana yanze ko niheba inyigaragariza inyuze muri mwebwe namwe muzagire ababaha.”

Aya mafaranga aje asanga andi miliyoni 3 n’ibihumbi 690 yakusanyijwe mbere y’iki gitaramo na SDA choirs solidarity ihuriwemo n’ama korali y’Abadvantiste bo mu Rwanda, ubwo yose hamwe akaba amaze kugera kui miliyoni 6.

Benda Timothy ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana babiri gusa mu mezi make akaba yitegura kwakira uwa Gatatu.

Umuryango wa Timothy ushimishijwe n’ubufasha wagenewe

Ni umuririmbyi wa koralii Light Family ikorera umurimo wayo mu mujyi wa Gisenyi ku rusengero rwo mu Makoro.

Yari atunze imodoka ya Carina yamufashaga gutunga umuryango kuko yayikoreshaga mu kazi ko gutwara abagenzi (Taxi voiture). Gusa iyi modoka yaje gutwikwa n’abagizi ba nabi mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka wa 2017.

Abagizi ba nabi batamenyekanye batwitse imodoka ya Timothy bayihindurea umuyonga

Iki gikorwa cyababaje abatari bake niho haje igitekerezo cyo gufasha uyu muryango binyuze mu bitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana harimo n’iki cyateguwe na Light Family kandi biracyakomeza kugeza igihe cyose imodoka nshya yo kumuha izaba yabonetse.

Korali Light Family, Benda Timothy aririmbamo
Abaragwa b’ijuru choir nabo bitabariye iki gikorwa

Isomere uko abagizi ba nabi bateye urugo rwa benda Timothy bagatwika imodoka ye.
Umurerwa Media


      

Tanga igitekerezo

-->