Reedemed Voice yo muri CEP-ICK igiye kumurika umuzingo w’indirimbo 10

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 23/04/2018, Saa 17:41:06 Yasuwe inshuro 994

Korali Reedemed Voice yo muri CEP-ICK igiye gushyira hanze umuzingo wabo bise Amahoro naganze.

Ni ku cyumweru taliki ya 06 Gicurasi 2018 ,ku rusengero rwa ADEPR Ruvumera ruherereye mu karere ka Muhanga,Akagali ka Gahogo.

Abarirrimbyi ba Reedemed Voice bazaba babukereye bamurika umuzingo(Album) bise Amahoro naganze ugizwe n’indirimbo 10 zo kuramya no guhimbaza Imana.

Reedemed Voice iririmbwamo n’abanyeshuri biga muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi basengera mu itorero rya ADEPR .

Alubumu Amahoro naganze ni yo ya mbere iyi korali igiye gushyira hanze, igizwe na zimwe mu ndirimbo zagiye zikundwa na benshi mu babashije kuzumva,muri zo ni nka; Amahoro naganze,Mwuka Wera,Ikimenyetso,Abakiranutsi,Ageze mu irembo,Yarirahiye n’izindi.

Muri ikigikorwa cyo kumurika iyi alubumu korali Reedemed Voice ntabwo izaririmba yonyine,kuko hazaba hari na Korali isezerano yo mu Karere ka Musanze.

Mu kiganiro Rwanda Daily News yagiranye n’umuyobozi Mukuru wa Reedemed Voice,Nsabanyagasani Jean Baptiste yadutangarije ko ngo iki gikorwa bakiteguye neza kandi ko ngo kigomba kuzagenda neza babifashijwemo n’Imana.

Ati:”Iki gikorwa cyo kumurika alubumu y’acu ni kimwe mu bikorwa twateguye neza twivuye inyuma mu rwego rwo kwirinda bimwe bijya bigaragara hamwe na hamwe,ugasanga wenda isaha yo gutangirira bayirengeje,mbese n’ibindi bitari ku murongo.Twebe ibyo nta bwo tubishaka turifuza ko concert yacu izagenda neza tubifashijwemo n’imana.

Uyu muyobozi yasoje ahamagarira abantu bose kuzaza ari benshi bakivomera ku mwuka wera uturuka ku Imana kuko ngo kwinjira bizaba ari Ubuntu.

Iyi alubumu bagiye kumurika indirimbo ziyigize zikozwe muburyo bw’amajwi (Audio) gusa umuyobozi mukuru wa korali yadutangarije ko ngo bagikusanya ubushobozi ngo bazikorere n’amashusho ya zo.

RUTAGENGWA Jean Paul


      

Tanga igitekerezo

-->