Papa Francis yatangije uburyo bushya buhuriza hamwe amasengesho y’abakirisitu gatolika ku isi biciye kuri murandasi

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 22/01/2019, Saa 17:56:39 Yasuwe inshuro 6562

Ku cyumweru tariki ya 20 Mutarana 2019, Papa Francis yafunguye ku mugaragaro uburyo bushya bwiswe Click to Pray bugiye kujya buhuza abakirisitu gatolika bo ku isi yose biciye kuri murandasi mu rwego rwo gusangira amasengesho hifashishijwe telephone zijyanye n’igihe zizwi nka smartphones mu rurimi rw’icyongereza.

Nkuko ibiro ntaramakuru bya Kiliziya Gatolika bibitangaza, ngo Papa Francis yafunguye ku mugaragaro ubu buryo bushya (app) ubwo yari mu gihe cy’indamutso ya Malayika. Aha ngo yahise anasaba abakirisitu, by’umwihariko urubyiruko, gutunga ubu buryo muri telefoni zabo. Ibi ngo bikazanarufasha kuvugira hamwe ishapule mu gihe cy’umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko.

“Click to Pray” ngo yemerera abayikoresha gushyiraho amasengesho ndetse no kureba andi bifuza ari mu ndimi esheshatu. Nyuma yo gushyira isengesho ku mbuga nkoranyambaga, ngo ushobora no kureba ikigero cy’abakirisitu bashoboye kurifungura.

Aha kandi ngo hazaba hari ibisabisho by’isengesho rya Papa rya buri kwezi , amibukiro yose agize rozari ndetse n’amasengesho yose ya mugitondo, nimugoroba n’ay’ijoro.

Muri icyo gihe cy’indamutso ya Malayika, Papa Francis, ahereye ku bukwe bw’I Kana buvugwa muri Bibiliya, yaboneyeho gusaba abakirisitu kujya biyambaza Bikira Mariya mu gihe cyose bahuye n’ibizazane.

Ibiro ntaramakuru bya Kiliziya Gatolika bikaba bitangaza ko Papa Francis ahaguruka I Roma kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mutarama yerekeza muri Panama ahazizihirizwa umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko w’uyu mwaka wa 2019.


      

Tanga igitekerezo

-->