Papa Francis arasaba urubyiruko kutaba intinya maso

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 26/03/2018, Saa 11:33:14 Yasuwe inshuro 177

Papa yakanguriye urubyiruko kwirinda gukoreshwa ibyo rutifuza. Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru cya mashami gitangiza icyumweru gitagatifu cyerekeza kuri Pasika. Ni ku kibuga cyitiriwe mutagatifu Petero I Vatikani.

Ibi byanahuriraye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko muri Kiliziya Gatolika.

Afashe umukindo, Papa Francis yabanje kuyobora umutambagiro imbere ya Bazilika ya Mutagatifu Petero mu rwego rwo kwizihiza no kwibuka umunsi Yezu Kristu yinjiye I Yeruzalemu yakirwa nk’umwami, mbere yo kubambwa ku musaraba nyuma y’iminsi itanu.

Mu gitambo cya misa, imikindo yari ikikije arutari. Asobanura ivanjiri, Papa Francis yabwiye urubyiruko ko ibigusha urubyiruko mu gucecekeshwa bigihari.

Papa yagize ati: “Hari inzira nyinshi zo gucecekesha urubyiruko no kurubuza kugaragara. Hari inzira nyinshi zo kubasinziriza, kubafunga umunwa, gutuma ntacyo mwabaza, kubaza ubusa. Hari uburyo bwinshi bwo kubabuza kwigaragaza, gutuma hari ibyo batajyamo, gutuma inzozi zabo zishyirwa hasi, zibiha, zisuzugurwa kandi zigateshwa agaciro.

Papa Francis yasabye urubyiruko kwirekura bakavuga baranguruye kandi ntiruhe icyuho abakuze ngo barucecekeshe. Yasabye abakiri bato kuba nka ba bantu bakiriye Yesu bafite imikindo kurusha uko baba nka ba bandi bamukwennye ngo abambwe ku musaraba nyuma y’iminsi itanu.

VOA dukesha iki nkuru, itangaza ko ngo Icyumeru cya Mashami ari intangiriro ya bimwe mu byumweru Papa agiramo akazi kenshi muri kalendari nkirisitu. Ku wa Kane Mutagatifu akwiye kuzasoma misa ebyiri, harimo iy’azuhwagiramo ibirenge by’imbabare 12 mu buroko bw’I Roma mu rwego rwo kwibuka ikimenyetso cyo kwicishabugufi Yezu Kristu yakoreye ku ntumwa ze mu ijoro ribanziriza urupfu rwe.

Ku wa Gatanu Mutagatifu, azayobora inziriya y’umusaraba ikomeye I Colosseum. Noneho, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu Mutagatifu asome misa y’igitaramo cya Pasika mbere yo gutanga ubutumwa n’umugisha wa Pasika (ku cyumweru); bizwi nka "Urbi et Orbi" mu rurimi rw’ikiratini, umuntu yakwita mu Kinyarwanda “Ku mujyi [wa Roma] no ku isi”.


      

Tanga igitekerezo

-->