Nyuma y’igihe kinini Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo y’amashusho

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 2/08/2019, Saa 08:44:38 Yasuwe inshuro 153

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Israel Mbonyicyambu bakunze kwita Israel Mbonyi, kuri uyu wa kane taliki ya 01 Kanama 2019, yashyize hanze indirimbo nshyashya yitwa “KARAME” yasohokanye n’amashusho yayo bwa mbere mu mateka ye kuva yatangira gukora umuziki uhimbaza Imana.

Indirimbo “Karame” yafashwe mu buryo bwa “Live Recording”. Israel Mbonyi yabwiye itangazamakuru ko iyi ndirimbo ye nshya “Karame” yayifashe mu buryo bwa Live Recording. akaba ari indirimbo iri kuri album ye ya mbere y’amashusho (LIVE DVD).

Iyi DVD iriho amashusho y’indirimbo ze nshya atari yashyira hanze.
Iyi ndirimbo “Karame” ifite iminota 12 n’amasegonda 54. Ni yo ndirimbo ya mbere Mbonyi akoze ifite iminota myinshi mu zihimbaza Imana aha mu Rwanda.

Israel Mbonyi akunzwe mu ndirimbo zirimo; Ibihe, Hari Ubuzima, Intashyo, Sinzibagirwa, Ku marembo y’ijuru, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira, Indahiro ft Aime Uwimana, Uri Number One, n’izindi nyinshi.