Nyamasheke : Barwaniye mu Rusengero ibyari amasengesho bihinduka isibaniro

Yanditswe na AKIMANA Erneste Kuwa 17/09/2018, Saa 13:42:49 Yasuwe inshuro 1409

Abakirisitu babiri bo muri Paruwasi ya Ruharambuga mu itorero rya ADEPR, barwaniye mu Rusengero bapfa amakimbirane bari bafitanye.

Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nzeri 2018 nibwo abakirisitu babiri barwaniye mu rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Ruharambuga nk’uko abahasengera babitangarije umunyamakuru wa RBA.

Aba Abakirisitu bavuga ko aya mahano bayakoze ubwo bari bagiye gutura ituro ry’ishimwe, biturutse k’umugore watunze undi urutoki. Undi nawe, aba aramusumiye imirwano irambikana.

Bagize bati: "Yavuye gutura ituro ry’ishimwe amutunga urutoki, ahita amufata mu ijosi baratangira bararwana. Baragundumukana nuko abantu batangira kubakiza.”

Aba Abakirisitu bavuga ko mu itorero ryabo harimo umwuka wera, kubera ko watangiye no kugaragaza abihisha mu Mana bagakora ibyaha.

Umuyobozi wari uyoboye iteraniro, Uwamariya Epiphaniie, avuga ko cyari igihe cyo gutanga ituro ry’ishimwe bityo umukirisitu witwa Nyirambabazi Ruminata, atunga urutoki Mukashema Beatrice nawe aba amusanze muri Korali aba aramusumiye baragundumukana.

Yagize ati" Yari azanye ituro ry’ishimwe, tugiye kubona tubona Nyirambabazi atunze urutoki Mukashema Beatrice nawe ntiyabyihanganira. Ahita amusumira, baba batangiye kurwana, abantu barabakiza ku buryo banahamagaje Polisi ya Ntendezi."

Umuyobozi w’Akagali ka Ntendezi Ndagijimana Egide Avuga ko, ubu abatangije iyo ntambara bari mu maboko ya Polisi ya Ntendezi, bandi bakaba bajyanwe ku kigo Nderabuzima cya Kamonyi. Yagize ati" abatangije imirwano bashyikirijwe Polisi.Ubu tugiye gukurikina ikibazo kugira ngo abaturage babane mu mahoro.”

Kuri ubu babiri bajyanwe kuri Polisi, abandi batatu bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kamonyi. Babiri bahuye n’ihungabana, umwe akaba yavunitse imbavu ubwo yagerageza gukiza abarwanaga.

Mukashema Beatrice wakubiswe yagejejwe ku kigo nderabuzima cya Kimonyi


Akimana Erneste/RDN Nyamasheke


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    venuste   |   ku wa 18/09/2018, Saa 06:12

    birababaje.
    Murusengero kweri?!!

  • 2

    Bizimungu   |   ku wa 18/09/2018, Saa 16:25

    yewe birakabije pe gusa nibyiza ko imana yabagaragaje imbere yimbaga pe

  • 3

    karisa   |   ku wa 20/12/2018, Saa 11:30

    Igitekerezo*nikizira cyahagaze aherah. Imana
    ubibona wesenatekereze

Tanga igitekerezo

-->