Nta mpamvu n’imwe ishobora kuba urwitwazo rwo gukuramo inda-Kiliziya

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 27/12/2017, Saa 09:22:47 Yasuwe inshuro 687

Kiliziya Gatolika mu Rwanda iramagana bikomeye icyaha cyo gukuramo inda gikomeje gufata indi ntera ahanini bitewe n’uko ngo amategeko agenda acyoroshya.

Ibi bigaragara mu itangazo RWANDADAILY NEWS ifitiye kopi, ryasinyweho n’Abepisikopi 9 barimo Filipo RUKAMBA, Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika akaba n’ Umushumba wa Diyosezi ya Butare.

Nk’uko bigaragara muri iri tangazo Kiliziya yemeza ko icyaha cyo gukuramo inda ari ukwica umuziranenge udafite uburyo bwo kwirwanaho kandi kenshi akavutswa ubuzima n’abari bafite inshingano zo kumurengera nk’ababyeyi cyangwa abashinzwe kubungabunga ubuzima muri rusange.

Ni muri urwo rwego kiliziya isaba abarebwa n’icyo kibazo bose, cyane cyane abiga bakanashyiraho amategeko igihugu kigenderaho, abakora mu by’ubuvuzi, n’umuryango w’abanyarwanda muri rusange, kudaha urwaho icyahungabanya cyose ubuzima bwa muntu kuva agisamwa.

Itangazo riti: “Muribuka ko ku itariki 17 Ukuboza 2010 twabagejejeho ubutumwa ku byekerekeye kurengera ubuzima no kwamagana icyaha cyo gukuramo inda.

Twongeye gusaba kandi abakristu bose, by’umwihariko ababyeyi n’abarezi, guhuza imbaraga mu kurwanya icyorezo cy’ubusambanyi n’icyaha cyo gukuramo inda, cyane cyane mu rubyiruko. Nta mpamvu n’imwe ishobora kuba urwitwazo rwo kuvutsa ubuzima umwana wasamwe.”

Itangazo ry’inama y’abepiskopi gatolika ryerekeye kurengera uburenganzira bw’umwana kuva agisamwa

Kiliziya yamaganye icyaha cyo gukuramo inda mu gihe ingingo y’165 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda rivuga ko “Nta buryozwacyaha ku mugore no ku muganga wakuyemo inda bitewe n’imwe mu mpamvu zirimo izo kuba umugore yatwaye inda atayishaka kubera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku ngufu,Kuba yarashyingiwe ku ngufu ,kuba yatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri,kuba inda itwiswe ibangamiye cyane ubuzima bw’umwana cyangwa umubyeyi.”


      

Tanga igitekerezo

-->