Ni ryari umukobwa w’umuyisilamu yemerewe kwambara Bikini?

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 10/01/2018, Saa 17:02:35 Yasuwe inshuro 4478

Ubusanzwe Bikini tubona muri iki gihe zifite inkomoko mu Bufaransa kuko mu mwaka wa 1946, umunyamideli w’umufaransa witwa Jacques Heim wari ufite iduka ricuruza imyenda yo kujyana ku mazi, yazanye ku isoko utwenda duto tw’imbere atwita “Atome”.

Utwo twenda ariko ako hasi kari gafite mu rukenyerero harehare ku buryo hahishaga umukondo w’ukambaye.

Muri icyo gihe undi mufaransa witwa Louis Réard wakoraga ibijyanye n’umukanishi, wayoboraga iduka rya nyina ricuruza imyambarabo y’abagore, nawe yatangije ubundi bwoko bwa “Bikini” bugezweho.

Uyu mugabo ngo yabonaga abakobwa n’abagore bajya ku mazi bambaye za “Bikini” ariko nini zitagaragaza ikimero cyabo neza.

Yahise yigira inama yo gukora “Bikini” nto zigaragaza ibice by’umubiri bitandukanye birimo umukondo.

Wikipedia igaragaza ko icyo gihe aribwo utwo twambaro bajyana ku mazi koga twafashe izina rya "Bikini" kuko Louis Réard yadukoze mu gihe Amerika (USA) yageragezaga ibisasu bya kirimbuzi ahitwa Bikini Atoll.

Muri iyi minsi hateye amarushanwa y’ubwiza ku bakobwa b’ibihugu bitandukanye, agendera kuri amwe mu mabwiriza arimo n’ayo kwambara Bikini.

Ni ibintu byageze no kubo mu Rwanda ariko kenshi biteza ururondogoro kuko bihabanye n’umuco nyarwanda.

Si umuco gusa kuko usanga hari n’amadini atemera iyi nyambaro yambika ubusa umwali.

Nk’urugero Islam ivuga ko bidakwiye ko umukobwa yambara uyu mwambaro nubwo hari ababirengaho.

Mu kiganiro Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yagiranye na Eachamps, yavuze ko kujya mu marushanwa y’ubwiza atari bibi ariko ariko ko batakihanganira umukobwa ugerayo akambara imyenda igaragaza ibice by’umubiri we kandi bitemewe.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo iyo umuntu abigiyemo biba bivuga ko aba atagiye muri gahunda y’idini ahubwo aba agiye ku giti cye, abishatse yahitamo kwitwara uko idini ribiteganya cyangwa uko yishakiye, ubundi umwana w’umukobwa aba agomba kuba yambaye yikwije iyo yambaye ntiyikwize yaba ari mu marushanwa y’ubwiza cyangwa se no mu bindi bijyanye n’ubuzima busanzwe aba yatandukiriye uko idini ritabiteganya, nk’umuyoboke wa Islam igihe cyose ni uko yagombye kuba yikwije.”

Mufti w’u Rwanda Sheik Hitimana Salim yanavuze ko kwambara bikini ku bari ku mazi bari ku bwogero[piscine] nabyo bitemewe keretse iyo bambaye imyambaro yabugenewe yagenwe n’idini cyangwa bakajya kogera ahihariye hatari igitsina gabo.

Yagize ati “Buriya no kujya ku mazi ukambara utwenda tugaragaza imyanya y’ibanga nabyo idini ntiribyemera, ahubwo idini riteganya ko hari imyambaro yabugenewe ya siporo abasiramukazi bagomba kwambara bakikwiza kandi yamaze kujya hanze ndetse nta rwitwazo abatayikoresha babona bavuga wenda yaba yarabuze. Ubundi byaba byiza hanotse ubwogero bw’abagore butarimo abagabo, icyo gihe ntago biba ari ngombwa kwambara iyo myambaro yabugenewe ku basiramukazi .”

Muri rusange Dr Jacques Nzabonimpa, ushinzwe umuco mu Nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) avuga ko kwambara Bikini ku mazi umuntu agiye koga ntacyo bitwaye.

Mu gihe Grace Mutabazi Mukundente, ushinzwe ubukerarugendo bushingiye ku muco avuga ko ariko “Bikini” yambawe mu rwego rw’akazi idahabanye n’umuco nyarwanda.

Ingabire Habibah yakoze ibihabanye n’imyemerere y’idini asengeramo ubwo yari muri Miss Supranational
Muri 2016 Colombe Akiwacu ni undi witabiriye kwambara Bikini ubwo yari muri “Miss Supranational”

      

Tanga igitekerezo

-->