Ngororero: Korali Amahoro y’i Save Imana yayirinze Impanuka nayo ikora agashya mu Ngororero

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 5/10/2019, Saa 16:33:14 Yasuwe inshuro 210

Korari Amahoro yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Save, mu itorero ry’akarere ka Gisagara, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2019, yakoreye urugendo rw’ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR, akarere ka Ngororero muri Paruwasi ya Hindiro, ku mudugudu wa Hindiro.

Ibendera ryazamuwe ryari ryanditseho ngo YESU NI UMWAMI

Ubwo yakirwaga ku rubyiniro, yakoze agashya ko kuzamura ibendera ryari ryanditseho ngo YESU NI UMWAMI, bamwe buzura umwuka wera abandi baririmba indirimbo z’amazamuka.

Umuyobozi wa Korali Amahoro Sempiga Sylvain, yabwiye itangazamakuru kuba bahisemo kuzamura ibendera aho bari bagiye kuririmbira ari ukugirango bashimire Imana yabarinze mu rugendo, yabakuriyeho impanuka no kubwira abantu b’Imana ko ihari kandi igikora ibitangaza.

Yagize ati” Tuzamuye iri bendera mu rwego rwo gushimira Imana yaturinze mu rugendo no kubera ko yadukuriyeho Impanuka nk’uko yabitubwiriye mu ijwi ryayo turi mu modoka, iyo mpanuka yagakwiye kuba yaduhitanye, ariko tuzamuye ibendera dushima Imana.”

Sempiga Sylvain yakomeje avuga ko mu kuzamura ibendera banashakaga gutanga ubutumwa ku bantu bihebye, ko Imana ishobora kuzamura ibendera mu mutimma w’uwihebye, ikamugirira, niba ari n’udafite akazi ikakamuha n’ibindi…..

Bamwe mu bakristu bari ku kibuga cyo ku Murenge wa Hindiro ahari kubera ki giterane, babwiye itangazamakuru ko ibendera rizamuwe ribasubjemo imbaraga mu bugingo no mu mubiri.

Reba hano uburyo Chorale Amahoro ADEPR Save ikomeje kuririmbira Imana mu Ngororero

Korali Amahoro bamaze kuyiha ikaze ngo iririmbye indirimbo 3 harimo iyitwa Ikifuzo, Siyoni ikiri nshyashya, baherukira ku yitwa Dufite Imana.

Iki giterane Korali Amahoro y’i Save mu karere ka Gisagara irimo mu Ngororero, kirakomeje kandi izanagikomeza no ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 06 Ukwakira 2019 ari nabwo izongera gusubira mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu mwaka ushize wa 2018, Korari Amahoro yashyize hanze alubumu y’amajwi n’amashusho bise ‘Ingoma yawe’.

Muri uyu mwaka wa 2019, ku itariki ya 31 Werurwe 2019 yakoze igitaramo cyabereye ku cyicaro cya Paruwasi i Save ndetse mu kwezi kwa gatanu bakoze ikindi gitaramo muri Paruwasi ya Runda mu karere ka Kamonyi, bakaba baherukaga gukorera Ivugabutumwa muri Paruwasi ya Nyaruhengeri mu karere ka Gisagara aho hakijijwe abantu 52.

Ubuyobozi bwa Korari Amahoro buvuga ko barabana nabo muri iri vugabutumwa, bafite amahirwe yo kumva indirimbo nshyashya 3, iyi korari iherutse gushyira hanze arizo Yakobo, Niwe wenyine, na Siyoni.

Korari Amahoro usibye kuririmba, ikora ibikorwa by’urukundo nko gusura abarwayi, no gutanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye n’ibindi bitandukanye. Ubu, ifite Alubumu 2 z’amajwi, n’imwe y’amashusho.

Korari Amahoro ikaba yashinzwe mu mwaka 1998, itangirana n’abaririmbyi 38. Kuri ubu, ikaba ifite abaririmbyi bagera kuri 74.

Impossible de lire la video

-->