Muhanga:Shapele yabayeho kubw’amabonekerwa yizihije isabukuru itakambira kiriziya kuyemera

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 23/10/2017, Saa 09:24:34 Yasuwe inshuro 1257

Tariki ya 21 Ukwakira 2017,Shapele ya Kagarama iherereye mu karere ka Muhanga yizihije isabukuru y’imyaka 19 imaze ibayeho.

Iyi Shapele yabayeho kubera ibonekerwa ryo kuwa 21 Ukwakira 1998,Mukantaganzwa Pelagie wemeza ko yahawe isezerano na Yezu ngo amutegeka gusengera abantu bagakira binyuze muri rozari ntagatifu bakoresha mu gihe cyo gusenga, kuri ubu ngo umuyobotse yarokamwe na roho mbi cyangwa amadayimoni ataha yemye kubera ibitangaza ahabonera, izo roho mbi zikamushiramo.

Si Pelagie gusa kuko na Barawigirira Antoine avuga ko yahawe izina na Bikira Mariya rya PAJOWA mukuru ubwo yamubonekeraga.

Mukantaganzwa watangije shapele

Nyamara diyoseze ya Kabgayi ntiyemera ibibera muri iyi shapele kuko ibashinja kunyuranya n’amahame ya kiriziya bityo ikabafungira amasakaramentu ku mugaragaro.

Yaba abahasengera n’abayobozi bayo bifuza ko Kiriziya ikwiye kwemera iby’aya mabonekerwa.

Twashatse kumenya icyo kiriziya ibivugaho duhamagara umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi Musenyeri Simalagide Mbonyintege ariko ntiyitaba telefoni kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru.

Iyi shapele imaze kuba ikimenya bose kuko hari n’abatutuka mu bindi bihugu nka ;Burkinafasso,Congo,uburundi,Ububirigi n’ibindi baje gukira.


      

Tanga igitekerezo

-->