Mu Rwanda naho hashobora kuzaboneka Abatagatifu kiliziya yiyambaza

Yanditswe na rukundoe4@gmail.com Kuwa 2/11/2017, Saa 15:05:19 Yasuwe inshuro 965

Tariki ya mbere Ugushyingo uko umwaka utashye, Kiliziya Gotolika ihimbaza umunsi w’Abatagatifu bose.

Mbere y’uko umuntu aba umutagatifu, abanza kunyura mu rwego rw’abahire.

Mu myaka iri imbere mu Rwada naho hazumvikana amazina y’abatagatifu Kiliziya Gatolika nimara kubyemeza.

Mu cyegeranyo www.rwandadailynews.com iragaruka ku kwizihiza uyu munsi w’abatagatifu bose ndetse n’incamake y’ubuzima bwa Daforoza na Sipiriyani Rugamba batangiye kwigwaho kugirango bazagirwe abatagatifu.

Umunsi w’abatagatifu bose, ni umunsi wizihizwa tariki ya mbere Ugushyingo buri mwaka, ukaba umwe mu minsi ikomeye muri Kiliziya Gatolika.

Kuri uyu munsi, Abakiristu bongera kwibuka ibikorwa by’akataraboneka byaranze uwabaye umutagatifu yaba azwi cyangwa atazwi.

Kimwe n’ahandi ku Isi, mu Rwanda naho bari basanzwe bizihiza uyu munsi ku itariki ya mbere Ugushyingo, ariko tariki ya 8 Nzeri 2017, abagize inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, bashingiye ku ngingo ya 838 y’igitabo cy’amategeko rebero ya Kiliziya yo mu 1983, igena uko imihango ya liturujiya ntagatifu ikurikirana, bashingiye kandi ku cyemezo cyatowe n’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, mu nama yabo idasanzwe yo kuva ku itariki ya 9-10 Kanama 2016, kijyanye no kwimurira ku cyumweru cya mbere cy’Ugushyingo ihimbazwa ry’umunsi mukuru w’abatagatifu bose, bemeje ko guhimbaza umunsi mukuru w’abatagatifu bose ku itariki ya mbere Ugushyingo bizakorwa gusa igihe iyo tariki izaba yahuriranye no ku cyumweru.

Mu gihe izaba ari mu yindi minsi isanzwe uyu munsi mukuru ukomeye uzajya wimurirwa ku cyumweru cya mbere cy’Ugushyingo.

Ubundi umutagatifu, abantu benshi bumva ko aba yarabayeho ubuzima bwe bwose ari intungane, adashobora guhonyora n’urushishi, cyangwa ngo yice umubu umudwinze, gusa ariko abenshi usanga barakoze ibikorwa bisanzwe ariko bakagira igikorwa kimwe rukumbi cyakoze abantu bose ku mutima kigahindura ubuzima bwa benshi haba mu buzima busanzwe cyangwa mu myemerere, yatabaruka rubanda igasigara imwogeza ko yari intwari.

Mu Rwanda, amaso ahanzwe ibizava mu myiherero itandukanye yiga ku kuba Sipiriyani na Daforoza Rugamba bagirwa abatagatifu.

Uyu muryango wazanye Kominote ya Emmanueli mu Rwanda kandi bashinga ikigo cyakira kikanita ku bana bo mu muhanda kizwi nka Centre Cyprien et Daphrose Rugamba.

Ashakana na Daphrose, Rugamba yari yarazinutswe Imana atifuza kongera kumva mu matwi ibijyanye n’imigenzo ya Kiliziya iganisha ku Mana.

Maze bagitangira akajujubya umugore we, akamuhoza ku nkenke ariko nyuma byaje guhinduka, Rugamba agarukira Imana, yiyemeza kutazongera kubabaza umugore we, arahinduka bya nyabyo.

Ababanye na we mbere y’uko atabaruka bemeza ko nyuma yo kugarukira Imana yayikoreye atizigamye, ari nayo mpamvu bamusabiye kugirwa umuhire muri Kiliziya Gatolika, igikorwa cyazamugeza ku butagatifu Kiliziya nibyemeza.

Ibikorwa by’urukundo n’umuryango yashinze afatanyije n’umugore we wakira abana bo mu muhanda n’imfubyi, ni byo by’ibanze mu byatumye hafatwa icyemezo cyo kubagira abahire, igikorwa cyatangiye ku mugaragaro tariki 18 Nzeri 2015, kuri katedarale ya Saint Michel.

Kimwe n’umugore we Mukansanga Daphrose, Rugamba Cyprien yakoze uko ashoboye ngo yubake umuryango Nyarwanda.

Bikaba bigragara mu butumwa bwuzuyemo urukundo hagati y’abantu, kurwanya ivangura no gukunda igihugu binyuze mu ndirimbo yahimbaga zikaririmbwa n’itorero rye Amasimbi n’amakombe.

Mu gihe Isi yose yizihiza Umunsi w’Abatagatifu bose, Abakiristu bakomeje gutura isengesho basabira igikorwa cyatangiye cyo gushyira Daphrose na Sipiriyani Rugamba mu bahire.

Ubwo indege ya Habyarimana Juvenal, wahoze ari Perezida w’u Rwanda yagwaga ku itariki ya 06 Mata 1994, umuryango wa Rugamba uri mu bishwe ku ikubitiro ubwo Genocide yakorewe Abatutsi yatangiraga.
Igikorwa cyo ku musabira gushyirwa mu bahire ba Kiliziya Gatolika cyatangijwe mu 2014, gitangizwa n’abo bahoze bakorana muri “Comminauté de l’Emmanuel” yashinze bwa mbere mu Rwanda, n’abandi bari bazi ibikorwa bye muri Kiliziya mbere yo kwitaba Imana.

Ngarambe Francois Xavier uhagarariye “Communauté de l’Emmanuel” ni umwe mu bamusabira kujya mu bahire ba kiliziya.

Avuga ko kugeza ubu, urukiko rwashyiriweho kubyigaho rugikomeje akazi. Bishobora kurangirana n’umwaka wa 2018 hanyuma bakazohereza iyo dosiye i Roma nabo bakayigaho.

Avuga ko nibabona ubusabe bufite ishingiro bazashyirwa mu cyiciro cy’abantu bita abanyekuzo muri Kiliziya.
Nyuma ngo nibwo bazahita bashyirwa mu bahire ba kiliziya hanyuma bikazagera naho bashyirwa mu batagatifu kuko uru rwego ni rwo rubanziriza kuba Umutagatifu.

Rugamba Sipiriyani umaze imyaka 23 yishwe , yibukwa nk’ umuntu wateje imbere ubuvanganzo n’umuco Nyarwanda kuko yagize uruhare mu gusigasira amateka y’uwo muco mu nzu ndangamurage yari i Butare .

Yaranzwe kandi no gufasha abatishoboye no kwamamaza ubutumwa bwigisha Abanyarwanda kuba inyangamugayo, gushishoza , no kugira Ubumwe.

Ku munsi mukuru w’Abatagatifu bose, Abakirisitu Gatolika bigishwa kurangwa n’ukugira umutima utagira ivangura iryo ariryo ryose, wakira abantu bose kimwe nk’uko Imana ibigenza; gukunda Imana, basabwa gukunda bagenzi babo nk’uko bikunda ubwabo.Uyu munsi mu Rwanda, uzizihizwa tariki ya 5 Ugushyingo.

@rukundoe4@gmail.com


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

      |   ku wa 2/11/2017, Saa 18:56

    Igitekerezo*ijuru ararikwiye rwose!

  • 2

    Emmy   |   ku wa 6/11/2017, Saa 14:35

    NI byiza rwose birashimishije

Tanga igitekerezo

-->