Kiliziya irahimbaza umunsi mukuru w’Abatagatifu bose. Ese kuba Umutagatifu bisaba iki?

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 1/11/2017, Saa 13:13:22 Yasuwe inshuro 599

Uyu munsi wa none, tariki ya 1 Ugushyingo, ni “Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose”.

Kuri uyu munsi, ntabwo kiliziya yibuka umutagatifu uyu n’uyu dusanzwe tuzi izina gusa, ahubwo yibuka abatagatifu bose, abo tuzi kuberako Kiliziya yabashyize ku rutonde rw’abatagaitifu, ndetse na babandi tutazi amazina kuko batari ku rutonde rw’abatagatifu, mbese ba bandi bazwi n’Imana yonyine, yo imenya ibyihishe, yo igenda ikagera no ku nkebe z’imitima yacu. Urugero ni cya gisambo kiza, kimwe cyari kibambanywe na Yezu.

Mu ntangiriro za Kiliziya, uno munsi wahimbazwaga nyuma gato y’iminsi mikuru ya Pasika na Pentekositi kugirango bagaragaze ko iyo bahimbaza abatagatifu aba ari umutsindo wa Yezu Kristu, we watsinze urupfu akazuka, baba bahimbaza mu bamwemweye.

Uyu munsi ugomba kuba waratangiye guhimbazwa tariki ya 01 ugushyingo buri mwaka ahagana mu kinyejana cya munani, na Papa Grégoire III (+741). Mu mwaka wa 835 akaba ariho Papa Grégoire IV yasabye ko umunsi mukuru w’abatagatifu bose wajya wizihizwa ku isi yose.

Padiri Fidèle NSHIMIYIMANA,umurezi mu Iseminari nto ya Cyangugu avuga ko nta muntu n’umwe uhejwe mu kwitagatifuza.

Ati:"Ubutagatifu si imbuto umuntu avukana. Ubutagatifu si umwihariko w’agatsiko aka n’aka. Mutagatifu Yohani yatubwiraga mu gitabo cy’Ibyahishuwe, ko “yabonye imbaga nyamwinshi y’abantu, umuntu atashobora kubarura, iturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu bihugu byose, no mu ndimi zose.”

Yungamo ati:"Kuba umutagatifu nta kindi bisaba, ni ugushyira mu buzima bwawe nza ngingo nterahirwe Yezu yatubwiye : Ni ugukenera Imana, ukumvako nta kindi kintu na kimwe mu buzima cyayikurutira. Ni ukwiyoroshya, gusonzera ubutungane, kwemera kubabara mu kigwi cy’abandi, kugira impuhwe, gutera amahoro. N’aho ubundi ubutagatifu buraharanirwa pe!"

Nubwo uyu munsi aribwo hahimbazwa umunsi w’Abatagatifu bose,Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yafashe icyemezo cyo kwimura ihimbazwa ry’umunsi mukuru w’abatagatifu bose wabaga buri wa Mbere Ugushyingo ku mpamvu zirimo ko iyo tariki itari ikiri umunsi w’ikiruhuko ku buryo iyo wabaga mu minsi isanzwe byabuzaga ‘abakirisitu kujya mu misa’.

Uyu umwanzuro wafashwe n’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda uko ari icyenda mu nama bagize ku munsi mukuru w’Ivuka rya Bikira Mariya ku wa 8 Nzeri 2017.

Aba bepisikopi bemeje ko ‘Guhimbaza Umunsi Mukuru w’Abatagatifu bose ku itariki ya 1 Ugushyingo bizakorwa gusa igihe iyo tariki izaba yahuriranye no ku cyumweru. Mu gihe izaba ari mu yindi minsi isanzwe, uyu Munsi Mukuru Ukomeye uzajya wimurirwa ku cyumweru cya mbere cy’Ugushyingo.’

Email:augyst10@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->