Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo nshya yise ’Intashyo’(Yumve)

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 29/11/2017, Saa 16:51:06 Yasuwe inshuro 1831

Umuhanzi wabaye icyogere kubera indirimbo z’isanamitima, Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Mbonyi, kuri uyu wa Gatatu ni bwo yashyize hanze indirimbo nshya yise Intashyo ari nayo izitirirwa Album nshya agiye kumurika mu minsi ya vuba.

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo "Intashyo" ari ubutumwa yakuye muri Yesaya 40:1 akaba yumva yabusangiza Abanyarwanda n’abandi bose bumva Ikinyarwanda kuko ngo butanga ihumure mu mitima.

Israel Mbonyi ati:" Intashyo ni Ubutumwa nakuye muri Yesaya 40:1,havuga ngo Ni muhumurize abantu banjye , mubahumurize niko uwiteka Imana yanyu ivuga."

Yongeraho ati:" Ni Ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda n’abandi bose bumva Ikinyarwanda."

Israel Mbonyi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zaririmbiwe Imana kuri ubu ari mu myiteguro yo kumurika umuzingo we wa 2 yise INTASHYO.

Iyi Album ikaba ikubiyemo indirimbo 6 zikunzwe muri iyi minsi ari zo Hari ubuzima,Ku marembo y’ijuru,Ibihe,Indahiro, Sinzibagirwa ndetse na Intashyo ari na yo yitiriwe iyi Album.

Umva indirimbo nshya Intashyo ya Israel Mbonyi


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Umutoni Alic   |   ku wa 29/11/2017, Saa 19:37

    Komerezaho tukurinyuma ndagukundacyane

  • 2

      |   ku wa 30/11/2017, Saa 10:20

    komera mun tu wimana i Mana ikuje imbere

  • 3

    nsengiyumva elyse   |   ku wa 30/11/2017, Saa 10:27

    komera i Mana ikuje imbere!!!

  • 4

      |   ku wa 1/12/2017, Saa 04:32

    Mana igusige ubwiza bwayo

Tanga igitekerezo

-->