Israel Mbonyi arashyize asohoye indirimbo nshyashya y’amajwi n’amashusho

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 27/07/2019, Saa 19:24:09 Yasuwe inshuro 223

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Israel Mbonyi, nyuma y’uko yagiye akora indirimbo zigakundwa ariko nta zikorere amashusho, amaze kwemeza ko mu cyumweru gitaha azashyira hanze indirimbo nshyashya izasohokana n’amashusho.

Ibi yabyemereye umunyamakuru wa Radio Salus, mu kiganiro kigufi bagiranye kuri telefoni, ubwo yamubazaga ku bijyanye n’urugendo yitegura gufata mu cyumweru gitaha yerekeza mu gihugu cy’Ubwongereza, aboneraho anamubaza igihe abantu bazabonera indirimbo ye ifite amashusho.

Israel Mbonyi yagize ati:" Yes (Yego) eeee.......mu cyumweru gitaha muzabona amashusho ya mbere y’indirimbo ya njye."

Umunyamakuru yamubajije niba ari indirimbo nshyashya y’amajwi n’amashusho amusubiza agira ati:" Yego ni ubwa mbere mbitangaje rwose mu cyumweru gitaha ni bikunda."

Abajijwe izina ry’iyo ndirimbo izasohokana n’amashusho yayo, yasubije ko azabibamenyesha ndetse uyu muhanzi ukunzwe muri iki gihe, yirinze no kuvuga ubutumwa buzaba buyikubiyemo gusa avuga ko ihimbaza Imana.

Ku nshuro ya mbere Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo mu Bwongereza

Ibitaramo Israel Mbonyi agiye gukorera mu Bwongereza bizabera mu mijyi itandukanye nka Manchester, London n’indi inyuranye biramutse bigenze neza nk’uko abyifuza. Biteganyijwe ko Israel Mbonyi azahaguruka mu Rwanda tariki ya 11/08/2019. Tariki 17/08/2019 ni bwo azakorera igitaramo mu mujyi wa Manchester mu gihe tariki 24/08/2019 azakorera igitaramo muri London mu murwa mukuru w’u Bwongereza.

Israel Mbonyi, umunyamakuru yamubajije icyo yizeza abazitabira ibitaramo bye, amusubiza ko abazaza mu Bwongereza hazaba hari umunezero gusa.

Israel Mbonyi agiye gutaramira i Burayi nyuma yuko umwaka ushize yakoreye ibitaramo ku mugabane wa Amerika mu mijyi itandukanye ya Canada mu ivugabutumwa yari yise CanadaTour

Uyu muhanzi akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Ibihe, Indahiro Ft Aime Uwimana, Intashyo, Hari ubuzima, Sinzibagirwa, Ku marembo y’ijuru, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira, na Nzaririmba aherutse gushyira hanze, n’izindi.....