Imyaka 36 ishize hari abagihakana amabonekerwa ya Kibeho

Yanditswe na SAFARI Jean Bosco Kuwa 28/11/2017, Saa 16:21:43 Yasuwe inshuro 1824

Tariki 28 Ugushyingo buri mwaka kuva mu 1981 aba kirisitu gaturika mu Rwanda no kwisi hose bizihiza amabonekerwa ya Bikiramariya wabonekeye abakobwa batatu bigaga mu ishuri ry’isumbuye ry’abakobwa rya kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Kuri iyi tariki,nibwo Bikira Mariya yatangiye kubonekera abakobwa batatu bigaga mu Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Kibeho, ku musozi wa Nyarushishi mu Karere ka Nyaruguru aribo Anathalie Mukamazimpaka uba i Kibeho Mumureke Alphonsine umubikira uba mu Butaliyani na Marie Claire Mukangango wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi .

Bose uko ari batatu bagiye babonekerwa mu bihe bitandukanye ndetse Bikiramariya akabaha ubutumwa bwiganjemo gusenga cyane ,kuburira isi no guhinduka.

Cyakora si bose bemera aya mabonekerwa kuko nk’uwitwa Manirareba Herman aherutse kurega arikipiskopi Ntihinyurwa Thaddée kugira uruhare mu guca umuco gakondo mu Rwanda ndetse anasaba ko urukiko rwatesha agaciro amabonekerwa ya Kibeho.

Arikipisikopi wa Diyosezi Gaturika ya Kigali Mgr Thadee Ntihinyurwa

Manirareba kuva na kera kose bamuziho kuba yarahereye kera adashyigikiye iby’ukwemera kwa gikirisitu.

Uwitwa Umutoniwase Theodette, baturanye i Nyarubaka, aherutse kubwira itangazamakuru ko Herman yashikamye kandi ko ahora yigisha ibijyanye n’imyemere gakondo nyarwanda, anashaka guca ubukirisitu.

Ngo ntiyemera ukuntu bakubwira ngo umuntu wababonekeye ni Bikira Mariya, badashakiye hafi niba atari undi muntu wo mu Rwanda waba yarababonekeye.

Kuri we agahamya ko ari Nyirarumaga wababonekeye ngo kuko mu mu bushakashatsi yakoze yasanze Nyirarumaga yarajyaga abonekera Abanyarwanda.

Niba nta gihindutse biteganyijwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruzatangaza ku wa 30 Ugushyingo 2017, umwanzuro ku kirego Manirareba Herman ku rubanza aregamo Arikipiskopi Ntihinyurwa Thaddée kugira uruhare mu guca umuco gakondo mu Rwanda ari narwo asaba mo ko hateswa agaciro amabonekerwa ya Kibeho.

Kibeho habereye aya mabonekerwa ubu hinjijwe mu mateka ya Kiriziya nk’ahantu hatagatifu ndetse ibihumbi by’abantu bihakorera ingendo nyobokamana buri mwaka bigiye kuhasengera aho bavuga ko baba bahakurikiye ibyo kurya bya roho bizabatunga mu buzima butari ubwa hano kwisi.

Uko umwaka utashye, abakunzi ba Bikira Mariya bagenda biyongera, ariko n’abanyamatsiko bazamo. Muri urwo rwego, hari iminsi mikuru ihimbazwa i Kibeho igafasha abajyayo kuguma mu binezaneza by’isengesho, no mu mwuka ubibutsa ibyahabereye.

Usanga kandi abakirisitu bagenda batoragura utubuye twaho hantu ndetse,n’utwatsi ndetse bakavoma n’amazi mu iriba rito rihaba bakajyana iwabo bavuga ko ikintu cyose cy’i Kibeho kiba gifite umugisha. Ibi byose abakirisitu babiterwa n’ukwemera kuzuye abandi bakajyayo kubera amatsiko bakaharonka ingabire y’ukwemera.

Bitewe n’ uko kwemera gutuma abajyayo bava mu modoka bageze nko mu birometero 5 ngo bagere i Kibeho, bakajyenda n’amaguru ahasigaye. Baba bifuza kugera ku butaka butagatifu batuje,bicishije bugufi kandi basenga.

Muri iki gihe aha hantu ( Kibeho Holy Land) hakurura ba mukerarugendo benshi kandi batandukanye baba baturutse mu mpande zose z’Isi, niyo mpamvu Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ifatanije na Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) bahashyize mu hantu hagomba gutezwa imbere bitewe n’uko hakurura bamukerarugendo.


      

Tanga igitekerezo

-->