Imana yambwiye kenshi ko ishaka ko nyikorera mbinyujije mu kuramya no guhimbaza-Umuhanzi Rozy Keyz

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 15/01/2018, Saa 12:17:13 Yasuwe inshuro 586

Umuhanzi Kayirangwa Rosine wamenyekanye ku mazina ya Rozy Keyz aratangaza ko yaretse burundu indirimbo z’isi yajyaga aririmba akaba yiyeguriye gukorera Imana abinyujije mu ndirimbo ziyihimbaza.

Ni nyuma y’aho ngo Imana yakomeje kubonekera kenshi ibinyujije mu nzozi imuhamagarira kuyikorera abinyujije mu ndirimbo ariko we agakomeza kwinangira.

Kuri ubu Keza avuga ko igihe kigeze ngo akore ugushaka kw’Imana yakomeje kumuhamagara agifite imyaka 13.

Ni muri urwo rwego yahisemo kureka indirimbo benshi bita iz’isi(Secular Music) ahubwo akayoboka izihimbaza Imana.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na RWANDADAILY NEWS, Rozy Keyz avuga ko yagiye arota kenshi ari mu gitaramo akabona aririmba hari abantu benshi baramya Imana.

Nyuma rero yo kumenya ko ari Imana yamuhamagaraga akaba yahisemo gukora Indirimbo nshya yise “Oh My God.”

Ni indirimbo ye ya mbere mu zaririmbiwe Imana ahereyeho ariko ngo azanakomerezaho nk’uko abivuga.

Yagize ati: “Imana yampamagariye umurimo wayo. Yambwiye kenshi ko ishaka ko nyikorera mbinyujije mu kuramya no guhimbaza.”

Yongeyeho ati: “Narotaga ndi mu gitaramo ngiye kuririmba hari abantu benshi baramya Imana. Ariko igihe iyo kigeze uratangira ubu igihe cyanjye ni iki cyo gukorera Imana mbinyujije mu ndirimbo.”

Umuhanzi Rozy Keyz Kayirangwa yamenyekanye aririmba indirimbo zisanzwe aho yaririmbye iyitwa Ubuzima yakoranye na The Ben, Mba Nkomeje n’izindi.

Keza w’imyaka 24, ni umwana wa mbere iwabo,afite ababyeyi bombi kuri ubu yiga muri mwaka wa Kabiri muri Kaminuza ya Cavendish iherereye mu gihugu cya Uganda.

Rozy avuga ko igihe kigeze akorere Imana nk’uko yabimusabye

Umva indirimbo ya mbere ya Rozy muri Gospel.


      

Tanga igitekerezo

-->