Huye-UEBR: Ngo umukristu nyakuri akwiye kuyoborwa n’umwuka wera

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 20/06/2019, Saa 18:16:16 Yasuwe inshuro 200

Ubuyobozi bw’ubumwe bw’amatorero y’Ababatista mu Rwanda (UEBR) buravuga ko abakristo bakwiye kuyoborwa n’umwuka wera aho kuyoborwa na kamere.

Ibi babivuze ubwo ku rwego rw’igihugu bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabereye muri Petit Seminaire Baptiste de Butare.

Kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 byabereye mu ishuli rya Petit seminaire Baptiste de Butare, birangwa n’indirimbo zo kwibuka, ndetse Mukarushema lenatha, umubyeyi w’imyaka 49 atanga ubuhamya bw’uko yarokotse, ashima ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda bwahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Umuyobozi wa Petit Seminaire Baptiste de Butare Muhirwa Alexis, avuga ko kuba mu ishuli abereye umuyobozi, bigisha amateka y’igihugu bifite igisobanuro.

Yagize ati:"Impamvu tubigisha amateka, ni ukugirango bagire ibyo birinda byabaye, bamenye uko bagomba kubaho muri iki gihe, bategure n’ejo hazaza habo."

Abanyeshuli biga muri Petit seminaire Baptiste de Butare bahagarariwe n’abayobozi babo aribo Nkundabagenzi Careb, na Inteyiteka Axca, bashima igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, bakavuga ko bibafafasha kwiyubaka.

Ubuyobozi bw’ubumwe bw’amatorero y’Ababatista mu Rwanda (UEBR) bwo buvuga ko mugihe cya Jenoside ubukristo bwari ku izina gusa, kuko byanaviriyemo bamwe kuyikora. Bi-shop Denny Rutayigirwa n’umuyobozi wa UEBR, ngo bafite ingamba.

Bi-shop Denny Rutayigirwa umuyobozi wa UEBR

Yagize ati:" Bavuga ko ubukristu icyo gihe bwari kuri 95, ariko hari ku izina gusa. Kuko iyo bitaba ku izina gusa, ntabwo Jenoside yakorewe Abatutsi iba yarabye. Mbese ntabwo bari barakiriye umwami yesu n’umukiza nyabyo. Ubu icyo turi gukora,ukubigisha inyigisho z’agakiza bayoborwa n’umwuka wera aho kuyoborwa na kamere."

Icyahoze ari prefecture ya Butare, cyari kirimo intiti nyinshi ariko zimwe zitenguha igihugu zikora Jenoside yakorewe Abatutsi. Umujyanama wa komite nyobozi y’akarere ka Huye, Kagabo Joseph, avuga ko bafite umukoro wo gusiba iyo sura mbi.

Yagize ati:" Butare yari ihahiro ry’ubwenge ntabwo yari ikwiye kuba iy’abacurabwenge bo gukora Jenoside. Ubu icyo turi gukora, ni ugukuraho iyo sura mbi, duciye mu burezi ."

Yongeyeho ati:"Niba hari abayobozi bakuru bacu bayoboreye mu ngengabitekerezo, tukabihindura urubyiruko rwacu rukatujya inyuma natwe tukarujya imbere, tugatanga inzira n’icyerekezo kiza."

Ishuli rya Petit Seminaire Baptiste de Butare, UEBR yibukiyemo ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ryashinzwe mu mwaka 1986 rifite intego yo kurera abari kuzavamo abapasiteri, nyuma rigirana ubufatanye na leta y’u Rwanda bwo kwakira n’abandi banyeshuli. Ryigamo abahingu 116 abakobwa 101, biga mu mashami ya MCB, Comptuter science na MEG.





Inteyiteka Axca umuyobozi w’abanyeshuli (Doyenne)
Bi-shop Denny Rutayigirwa umuyobozi wa UEBR
Umuyobozi wa Petit Seminaire Baptiste de Butare Muhirwa Alexis




Emmanuel Rukundo@rwandadailynews.com