Huye: Ivugabutumwa rikomeye risize ibihumbi 47,163 by’abantu bakiriye agakiza

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 20/05/2019, Saa 15:06:18 Yasuwe inshuro 168

Umuryango wa gikristu w’ivugabutumwa AEE, ufatanyije n’ihuriro mpuzamatorero mu karere ka Huye, wateguye ibikorwa by’ivugabutumwa byakozwe mu minsi 8, abasaga ibihumbi mirongo ine na birindwi n’ijana na mirongo itandatu na batatu (47 163)

Umukozi mu muryango wa gikristu w’ivugabutumwa AEE Mabas Arbert, yavuze ko igitekerezo cy’ivugabutumwa bakoze mu karere ka Huye, kiri mu nshingano z’umuryango kandi bakaba barifuzaga gukora ivugabutumwa rigendanye n’ibikorwa.

Yagize ati:” Hari ibikorwa dusanzwe dukora mu gihugu cyacu byo kwamamaza inkuru nziza y’agakiza, nibyo byatumye tuvuga ngo reka dusange ba bandi batajya baza mu nsengero aho bari. Yaba abari mu tubari, Aabanywarumogi, mu makaritsiye runaka, kandi byatanze umusaruro.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abantu bagezweho n’ubutumwa bwiza, barenga ibihumbi mirongo ine na birindwi (47,000) mugihe abemeye kwakira umwami n’umukiza bakiyemeza kumukurikira barasaga ibihumbi cumi n’icyenda magana abiri na mirongo itandatu na bitanu (19,265).

Umuyobozi mu ihuriro mpuzamatorero mu karere ka Huye akaba n’umuyobozi w’itorero Apostoric mu karere Huye, Pasiteri Anicet Kabarisa we yavuze ko ibi bikorwa by’ivugabutumwa biazakomezakujya bitegurwa.

Mu gusoza iri vugabutumwa hatumiwe umuhanzi Patient Bizimana

Patient Bizimana, akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa Ubwo buntu, akaba yaranaheutse gukora igitaramo gikomeye asanzwe akora buri mwaka kuri Pasika kitwa Easter Celebration Concert 2019. Ubwo yari ageze ku rubyiniro yashimishije abari bitabiriye igitaramo muri sitadi y’akarere ka Huye.

Hari kandi n’amakorali nk Irriba yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Taba, Jyanumucyo choir n’ayandi...

Umuryango wa gikristu w’ivugabutumwa AEE, wanashyikirije sheki akarere ka ahuye, ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri azishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishobobye.

Bimwe mu bikorwa by’ivugabutumwa byakozwe na AEE, hari ugushugura abashumba, guhugura abanyamasengesho, abavugabutumwa, guhugura abemeye kwakira umwami n’umukiza Yesu/Yezu Kristu.

Rukundo Emmanuel @rwandadailynews.com