Chorale Ijuru ibarizwa muri Paruwasi Gatolika ya Butare igiye gususurutsa abakunzi bayo mu gitaramo ngarukamwaka kigiye kuba ku nshuro ya 5, kizarangwa n’udushya turimo no kuririmbana n’abakinnyi b’ikipe ya Mukura VS indirimbo y’iyi kipe.
Mu kiganiro cyihariye yahaye RWANDA DAILY NEWS Damien NDAGIJIMANA, umuyobozi wungirije ushinzwe umuziki muri chorale avuga ko iki gitaramo kizaba gitandukaye n’ibindi byose byabibanjirije kuko cyateguwe hashingiwe ku byifuzo by’abakunzi bayo ari nayo mpamvu hazagaragaramo udushya twinshi.
Yagize ati: “Ni igitaramo cya 5 tugiye gukora , kikaba ari igitaramo twateguye neza kuko tumaze kugira experience twakuye mu bitaramo twakoze ndetse n’ibyakozwe n’andi makorari. Ni igitaramo kandi kigiye kirimo udushya twinshi twagiye dutegura dushingiye ku byifuzo ndetse n’inama twakuye mu bakunzi bacu bakunze gutaramana natwe mu bitaramo byatambutse.”
Mu kwamamaza iki gitaramo hagaragajwe ko iyi korali izifatanya n’abakinnyi ba Mukura yo mu Majyepfo mu kuririmba indirimbo y’iyi kipe bayihimbiye.
Chorale Ijuru yatangiye kuririmba mu mwaka w’1988. Ikaba imaze imyaka 30, ikaba ibarizwa i Huye Diyoseze ya Butare/Paruwasi Gaturika ya Butare.
Kuva mu mwaka wa 2015, Chorale Ijuru ku bufatanye n’abakunzi bayo, n’abafatanyabikorwa batandukanye yiyemeje kujya ibataramira mu rwego rwo kubifuriza Noheli Nziza n’umwaka mushya.
Ni muri urwo rwego iki gitaramo kizaba kuwa 30/12/2018 saa 17h00 mu Nzu Mberabyombi y’akarere ka Huye.
Amafoto
Ibitekerezo ku nkuru