Huye AEBR: Umuhanzi Imanirakiza Innocent yasohoye indirimbo nshyashya ivuga amashimwe

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 11/08/2019, Saa 10:09:46 Yasuwe inshuro 284

Umuhanzi Imanirakiza Innocent, ni umuhanzi usengera mu itorero rya AEBR Butare Ville akaaba ari n’umwe mu bahimbye indirimbo yitwa Ndagarutse Gushima ya Chorale yitwa Integuza za Yesu yo muri AEBR Butare Ville nawe aririmbamo.

Aganira na Rwandadailynews.com yavuze ko akora iyi ndirimbo yari agamije kubwira abantu ko Imana ikora ibitangaza abantu bagatangara, igakura abantu mu mu buzima bubi ikabashyira mu bwiza.

Yagize ati:" Hari igihe umuntu ahura nibibzo cyangwa se ibigeragezo akiheba ariko, nyamara hari Imana ihindura amateka y’umuntu. Nkora iyi ndirimbo nifuzaga kubwira abantu amashimwe y’ibyo Imana ikorera abayizera."

Innocent Imanirakiza yavutse mu mwaka wa 1987, kuri ubu arubatse afite umugore n’umwana 1. Mu ruhando rwa muzika ihimbaza Imana akaba amaze gushyira hanze indirimbo 1 yitwa Amashimwe, yumvikanamo avuga uburyo Imana ikora ibitangaza. Ubusanzwe akaba ari umuyobozi mu karere ka Nyaruguru ushinzwe gutanga ibyangombwa by’ubutaka.

Afite intego yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza, ngo akabugeza ku mpera z’Isi nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga, yaba mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Kanda hano wumve indirimbo nshyashya "Amashimwe" ya Innocent Imanirakiza

      

Impossible de lire la video
Kanda hano wumve indirimbo nshyashya "Amashimwe" ya Innocent Imanirakiza
-->