Gisagara ADEPR Save: Abasaga 230 babatijwe mu mazi menshi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 28/07/2019, Saa 08:50:02 Yasuwe inshuro 170

Mu itorero rya ADEPR Akarere ka Gisagara muri Paruwasi ya Save, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 27 Nyakanga 2019 babatije mu mazi menshi abasaga 230, biyemeza gukurikira umwami n’umukiza Yesu Kristu.

Umushumba w’iri torero Misago Felicien avuga ko byaturutse k’umusaruro w’amavuna, bagiye bakorera mu midugudu 6 igize Paruwasi ya Save.

Yagize ati:” Uyu munsi ni uw’umunezero kuko twabatije abarenga 230. Turashimira Imana kuko ivugabutumwa riri kugenda ryaguka.”

Akomeza avuga ko ibi byose byaturutse ku mbaraga bahawe n’Imana no gukora ivugabutumwa ryakorewe mu midugudu 6 igize Paruwasi ya Save, amasengesho no gukora ibiterane ahantu hatandukanye.

Yakomeje agira ati:” icya mbere iyo ukijijwe ukubaha Imana, hari amahoro ugira yo mu mutima. Turasaba abakijijwe kumenya ko n’ubwo bakijijwe batavuye mu isi y’ibibazo. Kuko bazahura nabyo ariko, ntacyo bizabatwara.”

Muri iri torero rya ADEPR Paruwasi ya Save, babatije izi ntama nshya 230 nyuma y’uko kuwa gatanu nabwo bari bakoze igiterane cyateguwe n’urubyiruko rw’itorero rya ADEPR mu karere ka Gisagara, kikaba cyari kitabiriwe n’urubyiruko rusaga 700.

Muri aba basaga 230 babatijwe mu mazi menshi, harimo umugore n’umugabo we bahise banasezerana imbere y’imana.

Ubuyobozi bw’iri torero rya ADEPR Paruwasi ya Save buvuga ko, bufite intumbero yo guteza imbere abakristo bubakura mu bukene nk’aho buteganya gumekomeza kubwiriza ubutumwa bwiza, kwigisha abakristu kwiteza imbere, gufasha umuntu utishoboye muri buri mudugudu, gutanga amatungo magufi, no kwigisha abakristo kwihangira imirimo.

Yabatijwe mu mazi menshi ahita anasezerana imbere y’Imana
Abakristo ba ADEPR Paruwasi ya Save bishimiye kwakira intama nshya zabatijwe mu mazi menshi
Chorale Amahoro nayo yasusurukije ababatijwe mu mazi menshi
Umushumba wa Paruwasi ya Save Misago Felicien niwe wayoboye umubatizo

Yabatijwe mu mazi menshi ahita anasezerana imbere y’Imana
Bamwe mu babatijwe batanze ubuhamya bwafashije abantu


Chorale Amahoro nayo yasusurukije ababatijwe mu mazi menshi