Chorale Isezerano y’i Nyamagabe yarijije abantu mu ivugabutumwa i Kigali abasaga 100 barihana abandi basubizwamo ibyiringiro

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 3/12/2019, Saa 15:09:59 Yasuwe inshuro 5961

Korali Isezerano yo mu itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR mu itorero ry’Akarere rya Nyamagabe muri Paruwasi ya Sumba, ku Mudugudu wa Sumba, mu karere Nyamagabe, yasoje urugendo rw’uvugabutumwa yakoreraga mu Mujyi wa Kigali, muri Paruwasi ya Nyarugunga, ku Mudugudu wa Nyarugunga.

Iri vugabutumwa, yarutangiye kuva kuri uyu wa 30/11/2019 kugera kuri uyu wa 01/12/2019.

Ni korali yatunguye abanyakigali, bitewe n’uko yzindutse kuburyo, yageze mu Mujyi wa Kigali mu cyakare ikorana umuganda n’abaho.

Mu ivugabutumwa yakuzeku kuwa gatandatu nyuma ya saa 12h00, yaririmbye indrimbo 9 zirimo: Nyemerera, Bizaba ari ibirori, Ubutayu, Mutima wanjye, n’izindi…….ku buryo zafashije abari bitabiriye igitaramo.

Ku munsi wo ku cyumweru ari nawo wa kabiri w’ivugabutumwa bari bajemo muri Kigali, baririmbye indirimbo 15 hanigishwa ijambo ry’Imana ritera abasaga 100 barihana bemera kwakira umwami Yesu/Kristu n’umukiza.

Perezida wa Korali Isezerano Rusingizandekwe Paul yabwiye itangazamakuru ko, ibikorwa by’ivugabutumwa bidahagaze ahubwo bagiye kuzabikomereza mu Ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Ngororero.

Yagize ati:” Turashimira Imana yabanye natwe mu riri vugabutumwa twari twajemo. Gusa, ibikorwa byo kwamamza ubutumwa bwiza turabikomeje, kuko ubu twamaze no gutumirwa mu karere ka Ngororero.”

Korali Isezerano, yaherukaga gukora urugendo rw’ivugabutumwa mu karere ka Huye, tariki ya 15 Nzeri 2019 muri Paruwasi ya Cyarwa inahamurikira indirimbo yabo nshyashya yitwa “Iyavuze.”

Nyuma yaho ku itariki ya 13/10/2019 yakoreye urundi muri Paruwasi ya Murambi mu karere ka Nyamagabe, mugihe hagati ahao nabw yari yakoreye ivugabutumwa mu Mujyi wa Nyamagabe Rwagati.

Iri vugabutumwa Chorale Isezerano yakoze, ryagiriye umumaro itorero rya Narugunga kuko, ryarisigiye abizera bashya 99.

Bamwe mu bakristo bitabiriye iri vugabutumwa bavuze ko batunguwe no kubona korali yo mu Ntara, iri ku rwego nk’urw’izo mu murwa mukuru.

Uwita Habiyambere Chritsian yagize ati:” Njyewe natunguwe no kubona korali yo mu cyaro yambara neza, ifite indirimbo zirimo ubutumwa buhumuriza umutima, kandi zikoze neza. nta kubeshye twari tubimenyereye ku banyamujyi.”

Iyi Korali Isezerano yanateteye inkunga umurimo w’Imana, ibihumbi magana abiri kasha (200,000 Frws), mugihe amafaranga yose yabonetse azashyira ibuye ku murimo w’Imana aturutse mu ivugabtumwaryakozwe n’iyi korali asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1000,000 Frws)

Korali Isezerano yatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 2009, ubwo yashyiraga hanze umuzingo wayo wa mbere yise ‘Ineza’.

Korali Isezerano yatangiye umurimo w’uburirimbyi mu mwaka w’1999 itangiriye mu cyumba cya Kabacuzi mu cyahoze ari umudugudu wa Gikongoro Paruwasi ya Gikongoro, ubu ni Paruwasi ya Sumba.

Yatangiye igizwe n’abaririmbyi 5 muri bo 3 baracyakora umurimo w’Imana wo kuyiririmbira muri iyi korali, kandi kuri ubu abaririmbyi bose barasaga 115.

Mu rwego rwo kumenyekana no gukomeza kogeza ijambo ry’Imana hirya no hino binyuze mu ndirimbo, mu mwaka wa 2009 korali Isezerano yasohoye umuzingo w’ indirimbo z’amajwi n’amashusho. Ndetse mu mwaka wa 2017 bashoboye gushyira hanze undi muzingo w’indirimbo z’amajwi n’amashusho wiswe “Ibyo wankoreye Mana”

Dorere bamwe mu bagiye bayobora korali Isezerano

• Nzabihimana J. Marie Vianney yayiyoboye kuva 1999 kugeza 2000
• Bizumuremyi John 2000 yayiyoboye kugeza 2014
• Rusingizandekwe Paul yayiyoboye kuva 2014 kugeza ubu.

Reba amwe mu mafoto y’ivugabutumwa bakoze

chorale Isezerano yabanje gukora umuganda mbere y’ivugabutumwa
Abaririmbyi ba Chorale Isezerano bari bari mu mavuta bitegura kujya ku ruhimbi
Bavuze ubutumwa bwize bemye kandi bashize amanga
Bifashishije umukino berekanye uburyo Yesu yazuye umukobwa wa Yayiro uvugwa muri Bibiliya
Abaririmbyi ba Chorale Isezerano bari baberewe bigaragarira buri wese
Uhereye ibumoso Dusimbe Aime Molah, Ingabire Rosine na Ukwishaka Diane (Bamwe mu bayoboye abandi mu gutera indirimbo muri iyi Chorale
Abaririmbyi ba Chorale Isezerano baramije Imana bikora ku mutima wa buri wese



Chorale Isezerano yashyikirije abayobozi bo muri Paruwsi ya Nyarugunga ingana na 200,000 Frws kashi

Bamwe mu bayobozi b’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Nyarugunga


Abaririmbyi ba Chorale Isezerano baririmbiye Imana mu buryo bwose


Abitabiriye ivugabutumwa bagize umunezero batazibagirwa