Chorale Evangelique Cyarwa igiye gushyira ku mugaragaro Alubumu ya 3 y’indirimbo z’amashusho

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 3/12/2019, Saa 16:35:58 Yasuwe inshuro 236

Iyi ni korali ibarizwa mu itorero rya ADEPR Paruwsi ya Cyarwa, ku Mudugudu wa Tumba, mu Mujyi wa Huye.

Ni korali ifite amateka kandi imaze igihe kuko, yashinzwe mu mwaka wa 1989, itangijwe na bamwe mu baririmbyi baririmbaga muri korali zo muri Paruwasi Matyazo.

Muri icyo gihe yatangiye yitwa korali Cyarwa, igizwe n’abaririmbyi 20 kuri ubu ikaba igizwe n’abasaga 76.

Mu mwaka wa 1997, iyi korali yaje kwitwa Chorale Evangelique Cyarwaari nko ikitwa kugeza ubu muri 2019.

Amakuru ava muri iyi korali aremeza ko mu mpera z’iki cyumweru ku itariki ya 08/12/2019, izakora ibirori byo gushyira ku mugaragaro Alubumu y’indirimbo zabo z’amashusho, izaba ri iya 3 mu mateka yabo.

Umuyobozi w’iyi korali witwa Munyurangabo Leopord yabwiye itangazamakuru ko abazitabira ibi birori, bazagira amahirwe yo kumva indirimbo zose ziri kuri iyi Alubumu kandi ba

Yagize ati:” Turabararikira kuzaza bakumva indirimbo zirimo ubutumwa , buzabafasha guhidukirira umwami Yesu bakambikwa imbaraga bakuzura umwuka wera bakera imbuto zikwiriye abihannye, kuko agakiza katwegereye kuruta igihe twizereye, kandi turanizeza abantu ko ziriya ndirmbo zose tuzazibaririmbira nkaba nsaba buri wese kuzitabira."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri bi birori baza bari kumwe n’amakari nka, Ebenezel Choir, Revivile Choir, n’Abitanze Choir zo kumudugu wa basengeraho, ndetse na Chorale Itabaza yo mu itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Taba mu mujyi rwa gati wa Huye, n’umuvugabutumwa uzaturuka iRusizi witwa Rev Pateur Nzabonimpa Canisius.

Iyi Alubumu ya 3 y’amashusho igizwe, n’indirimbo 11 bakaba barayise “Nimusohoke Mumusanganire.”

Chorale Evangelique Cyarwa, Alubumu y’amashusho igiye gushyira ku mugaragaro, ni iya 3 ndetse ikaba inafite izindi Alubumu 8 z’amajwi, mugihe indirimbo zose bafite ngo zirenga 200.

Chorale Evangelique Cyarwa, yagiye imenyekana mu ndirimbo zitandukanye, zirimo iyitwa “Guhera mu gitondo ufite umubabaro,” “Jya ufata umwanya wiherere maze usenge,“ n’izindi …. kandi zirimo ubutumwa buhumuriza imitima y’abababaye ,zikanabakungurira gukuyoboka inzira y’ijuru.

Mu myaka yose ishize, imaze kuyoborwa n’abayobozi 9 barimo abigitsina gore 3.
Iyi korali yanagiye inakora ingendo z’ivugabutumwa mu gihugu hose, no hanze yacyo cyane cyane nyuma ya Jeonoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.