Chorale Amahoro y’i Save isize ihembuye abo mu Ngororero 60 barakizwa

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 6/10/2019, Saa 18:32:43 Yasuwe inshuro 56

Kuva ku ku italiki ya 5 kugera ku itakiki ya 6 Ukwakira 2019, Korali Amahoro yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Save mu itorero ry’akarere ka Gisagara, yakoreye urugendo rw’ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR akarere ka Ngororero, muri Paruwasi ya Hindiro ku Mudugudu wa Hindiro.

Ku munsi wa kabiri w’ivugabutumwa, ubwo bari mu materaniro bahereye ku ndirimbo yitwa “Uwiteka mu Itangira”, “Irahari”, “Turiho ku bw’Imana”, “Bazakwibukira kuki?”, basoreza ku yitwa “Dufite Imana”,……

Mu materaniro yabaye mugitondo arangiye, bafashe akaruhuko gato bahita bagaruka mu gitaramo nyiri izina, bahera ku ndirimbo imwe muri 3 baheruka gushyira hanze yitwa “Yakobo” bakurikizaho iyitwa “Tumbira Yesu”.

Umuyobozi wa Korali Amahoro Sempiga Sylvain, yabwiye itangazamakuru ko ivugabutumwa bagiyemo mu karere ka Ngororero, ryagenze neza cyane kandi Imana yabanye nabo.

Yagize ati:”Mu by’ukuri Imana yaratwigaragarije cyane kuko yaturinze Impanuka mu nzira tuza aha mu Ngororero, ndetse iduha n’umubare munini w’abakizwa.”

Umuyobozi wa Korali Amahoro yakomeje avuga ko, n’ubwo basubiye mu Majyepfo ibikorwa by’ivugabutumwa batagomba kubihagarika kuko, mu minsi ya vuba baratangariza abantu aho bazasohokera.

Gusa yahishuye ko mu byo bazakora harimo, kugurira abantu ubwisungane bwo kwivuza, no kubakira abatishoboye badafite aho kuba.

Muri Paruwasi ya Hindiro ku mudugudu wa Hindiro iyi korari yari yagiyemo mu ivugabutumwa, Korali yaho yiywa Umucyo yafite igikorwa cyo kugura ibyuma bya muzika. Korali Amahoro nabo bari bajyanye bose bayiteye inkunga y’ibihumbj magana abiri na mirongo itanu (250,000 Frws)

Mu mwaka ushize wa 2018, Korali Amahoro yashyize hanze alubumu y’amajwi n’amashusho bise Ingoma yawe. Muri uyu mwaka wa 2019, ku itariki ya 31 Werurwe 2019 yakoze igitaramo cyabereye ku kicaro cya Paruwasi i Save cyari kigamije gushimira Imana ibyo yabakoreye, ndetse mu kwezi kwa gatanu bakoze ikindi gitaramo muri Paruwasi ya Runda mu karere ka Kamonyi.

Korali Amahoro yaherukaga gukorera ivugabutumwa muri Paruwasi ya Nyaruhengeri mu karere ka Gisagara, aho hakijijwe abantu 52 banagurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 26.

Korali Amahoro ikora ibikorwa by’urukundo nko gusura abarwayi, gutanga ubwisungane mu kwivuza ku badafite ubushobozi bwo kubwiyishyurira, no kubakira abatishoboye. Kugeza magingo aya, ifite alubumu 2 z’indirimbo z’amajwi, n’imwe y’amashusho bitiriye indirimbo yabo ikunzwe cyane yitwa “Ingoma Yawe”

Korali Amahoro yashinzwe mu mwaka 1998, ifite abaririmbyi 38. Kuri ubu, ikaba ifite abaririmbyi 74.

Abantu bakijijwe ari benshi

Umutoza wa Chorale Amahoro yitwa Hirwa Yvette