Arikiyepisikopi mushya wa Kigali Nyiricyubahiro Musenyeri Kambanda Antoine agiye kwita cyane ku bumwe bw’umuryango

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 23/01/2019, Saa 12:32:51 Yasuwe inshuro 1656

Arikiyepiskopi mushya wa Arikidiyosezi gatolika ya Kigali Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda ngo mu butumwa bwe agiye kuzibanda ku muryango.

Myiricyubahiro Musenyeri Kambanda uherutse kugirirwa icyizere cyo kuyobora Arikidiyosezi ya Kigali na Nyirubutungane Papa Francis, azinjira mu nshingano ku mugaragaro ku cyumweru tariki ya 27 Mutarama 2019. Akaba asimbuye kuri iyo ntebe Nyiricyubahiro Musenyeri Thadée Ntihinyurwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri telefoni, Padiri Innocent Consolateur, intumwa yihariye ya Musenyeri Kambanda, yatangaje ko ubu Arikiyepiskopi mushya yamaze gushyiraho imirongo mikuru y’ibyo azibandaho. Bimwe muri byo ngo ni ukwita ku bumwe bw’umuryango haherewe ku mwana, ugakomereza ku babyeyi, umuryango mugari ndetse n’igihugu.

Ati: “Ibi ni ukubera ko yemera (Kambanda) ko iyo hari ingo nziza, n’umuryango mugari uba mwiza, n’igihugu bikaba uko kuko kigira abaturage beza barangwa n’indangagaciro za gikirisitu”.

Musenyeri Kambanda aherutse kandi gutangaza ko mu byo yifuza gukora birimo gushakira umuti ibibazo bikomeje kwiyongera bya za gatanya kuko usanga akenshi abana ari bo bagirwaho n’ingaruka batanikururiye.

Arikiyepiskopi mushya Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda yavukiye I Nyamata ho muri Arikidiyosezi ya Kigali ku wa 10 Ugushyingo mu 1958 nkuko The New Times yabitangaje.

Amashuri abanza n’ayisumbuye yayigiye mu gihugu cya Kenya. Yaje kugaruka mu Rwanda kwiga mu Iseminari Nkuru ya Rutongo hagati y’umwaka w’ 1983-1984. Nyuma yerekeza mu Iseminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Charles Borromeo y’I Nyakibanda agiyamo kuva mu 1984-1990.

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda ni umwe mu baherewe ubupadiri I Kigali na Papa Yohani Pawulo wa II, ubu ni umutagatifu, ku wa 8 Nzari mu 1990, ubwo yari mu ruzindo mu Rwanda.

Nyiricyubahiro Musenyeri Antoine Kambanda amaze imyaka 5 ari umushumba aho yayoboraga Diyosezi Gatolika ya Kibungo.

Aha I Kibungo ngo yahakoze ibikorwa byinshi birimo gufungura amaparuwasi mashya ndetse no kuvugurura no kubaka inyubako z’amaparuwasi byagaragaraga ko zishaje. Aha umuntu yavuga nk’inyubako nshya ya Katederari ya Kibungo.

Mu zindi nshingano yahawe mbere yo guhabwa ubwepiskopi zirimo uko ku wa 10 Gahyantare 2006 yabaye umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda aho yanigishaga.

Ku myaka 76 y’amavuko, Arikiyepiskopi ucyuye igihe Nyiricyubahiro Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, yari amaze imyaka mirongo itatu n’itandatu ari umwepiskopi. Yabaye Arikiyepiskopi wa Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibirori byo kwimika uyu Arikiyepiskopi mushya ngo bizarangwa na gahunda zinyuranye zirimo igitambo cya Misa kizitabirwa n’abakirisitu bazaturuka imihanda itandukanye n’inshuti za Kiliziya Gatolika, ndetse n’ihererekanyabubasha hagati ye n’ucyuye igihe. Ibi birori bikazabera kuri Stade Amahoro I Kigali.


      

Tanga igitekerezo

-->