ADEPR Runda: Korali Amahoro yanditse amateka mu gitaramo cyahembuye imitima aya benshi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 26/05/2019, Saa 22:20:30 Yasuwe inshuro 185

Korali Amahoro ibarizwa mu itorerero rya ADEPR Paruwasi ya Save mu Karere ka Gisagara, kuri iki cyumweru taliki ya 26 Gicurasi 2019, yakoze urugendo rw’ivugabutumwa mu itorero ry’akarere ka Kamonyi, muri Paruwasi ya Runda, ikora igitaramo gikomeye cyahembuye imiyima y’abakristu bari bitabiriye amateraniro n’igitaramo cyayakurikiye.

Mu materaniro korali Amahoro yashimishije akaristu

Iyi korali ikunzwe cyane mu ndirimbo “Ingoma yawe” bitiriye alubumu y’indiirmbo z’amajwi n’amashusho bahsyize hanze mu mwaka ushize wa 2018. Yaririmbiye abakristu barenga magana inani (800) bari baje mu materaniro indirimbo 4 zirimo, “ “Ubushobozi”, “Siyoni”, “Yakobo,” na “Niwe wenyine”

Mu materaniro abantu nyuma yo kumva ubuhamya n’ubutumwa bwiza mu ijambo ry’Imana ryigishijwe n’umushumba w’itorero ry’akarere ka Gisagara Rev Pasteur Mutaganzwa Viateur, abasaga 30 bemera kwakira Yesu/Yezu Kristu umwami n’umukiza.

Mu gitaramo nyiri zina cyabaye nyuma ya saa 12h00, korali Amahora yahereye ku ndirimbo “ Mfite ikifuzo”, “Amazina akomeye ni minshi”, “Lelelele”, basoreza ku ndirimbo yabo ikunzwe cyane iyitwa “Ingoma”na “Twaviriwe”

Ushinzwe itangazamakuru muri korali Amahoro Rukundo Emmanuel yabwiye itangazamakuru ko, iki cyari igitaramo bari bamaze igihe bagitegura bbakaba bashimiye Imana ibashoboje kugikora.

Yagize ati: “ Twari tumaze igihe tukitegura, cyagenze neza, ni ukuri turashima Imana ikoze imirimo.”

Akomeza avuga ko kuba kitabiriwe cyane, ari icyerekana ko abantu baru kugenda bakunda indirimbo zihimbaza Imana, bitandukanye no mugihe cyashize aho abantu batatibiraga ibitaramo by’indirimbo zihimbaza Imana.

Umuyobozi wa Korali Amahoro Sempiga Sylvain yabwiye itangazamakuru ko, bafite gauhunda yo gukomeza gukora cyane.

Yagize ati:” Mu mezi atandatu ya mbere muri uyu mwaka, twari twahize gokora igitaramo i Save, gukora indirimo 3 z’amajwi, gufasha uwarokotse Jenoside yakorewe Abatusti utishoboye, n’iki gitaramo twakoze uyu munsi. byose turabikoze, kandi dufite agahunda yo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza, dukora ivugabutumwa hirya no hino.”

Korali Amahoro muri uru rugendo rw’ivugabutumwa yari iri kumwe n’abaterankunga bayo, umushumba w’itorero ry’akarere ka Gisagara Rev Pasteur Mutaganzwa Viateur, Umushumba wa Paruwasi ya Save Misago Felicien, umuvugabutumwa Hanyurwimfura Jean Damascene, n’abandi bashumba b’amaparuwasi 9 akorera mu itorero ry’akarere ka Gisagara.

Aha muri Paruwasi ya Runda, mu itorero ry’akarere ka Kamonyi, Korali Amahoro yakiriwe n’makorali yaho ariyo: Bonheur, Nazareth, na Ihirwe.

Umushumba w’itorero ry’akarere ka Gisagara Rev Pasteur Mutaganzwa Viateur
Bamwe mu bashumba bahrekeje Chorale Amahoro



      

-->