ADEPR Matyazo: Shining Stars Choir yateguye igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge yatumiyemo korari y’i Kigali

Yanditswe na Kuwa 10/09/2019, Saa 18:46:05 Yasuwe inshuro 1456

Shining Stars Choir yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Matyazo, Umudugudu wa Kinyana, yateguye igiterane cy’ivugabutumwa rigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kizaba ku itariki ya 14 na 15/2019.

Umuyobozi wa Shining Star Choir Ngiruwonsanga Theogene avuga ko bahisemo gutegura iki giterene, ku bw’impamvu y’uko basanze ibiyobyabwenge byica umubiri na Roho.

Yagize ati:” iyo witegereje, usanga ibyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubinywa ariko bikanangiza ubuzima bwa Roho. Nk’abantu tubwiriza ubutumwa bwiza, twasanze dukwiye gufata iyambere tukabirwanya.”

Shining Star Choir yashinzwe mu mwaka wa 1990 ifite abaririmbyi 12, kuri ubu ifite abaririmbyi 80.

Muri iki igirane bazaba bari kumwe n’abavugabutumwa nka Munyaneza Alexis, na Chorale la Lumiere yo mu mujyi wa Kigali, muri Paruwasi ya Bibare, ku mudugudu wa Ruturusu.

Umuyobozi wungirije muri korari la Lumiere Niyifasha Emmanuel bakunda kwita Bihop, yabwiye itangazamakuru ko imyiteguro bayigeze kure.

Ati:” Imyiteguro tuyigeze kure kandi, turasaba abaturage ngo bazitabire iki giterane kuko tubahishiye byinshi. Tuzabaririmbira indirimbo nyinshi kandi zihumuriza umutima.”

Umuyobozi w’umudugudu wa Kinyana Nizeyimana Domicien avuga ko bizaba ari umunezero ku bazitabira igiterane bateguye.

Ati:” Mu by’ukuri abakitabira bazagira umunezero kuko bazumviramo ijambo ry’Imana, bakabohoka.”

Imibare iheruka gutangwa n’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera mu mwakwa wa 2018 yerekanaga ko abahivurije batewe ibibazo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bari 994 muri 2010, baza kuba 1432 muri 2015, muri 2016 baba 2804 naho muri 2017 bagabanukaho gato baba 1960.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda iherutse kuvuga ko ubushakashatsi mu gihugu yakoze bwerekanye ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 34 rwanyoye ibiyobyabwenge, inshuro imwe cyangwa nyinshi mu mwaka wa 2018.

Iyi ministeri ivuga ko iyi mibare iteye impungenge, kuko yugarije igice kinini cy’abanyarwanda dore ko abasaga 55% ari urubyiruko.

Urwego rw’igipolisi rushinzwe kugenza ibyaha rwo ruvuga ko, abantu bagera kuri 70% by’abo bafunze baba bakurikiranyweho kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge.

Aha ngo hakaba hakenewe uruhare rwa buri wese mu kubikumira. Nyuma yo kubona ko iki giterane kizatanga umusanzu muri gahunda y’igihugu yo kurwanya ibiyobyabwenge, abaterankunga nka Volcano Express, Huye center Market, the Winner studio, the Hit Records, n’abandi...bahisemo gushyigira aba bakristu.

Urusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Matyazo
Shining Stars Choir
Shining Stars Choir
Urusengero rwa Paruwasi ya Matyazo