ADEPR Gisagara: Korali Amahoro yabwirije ubutumwa bwiza abantu barakizwa inabagurira mituweri

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 5/08/2019, Saa 10:40:15 Yasuwe inshuro 94

Kuri uyu wa 04 Kanama 2019, korali Amahoro yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Save mu karere ka Gisagara, yakorereye urugendo rw’ivugabutumwa muri Paruwasi ya Nyaruhengeri mu karere ka Gisagara, mu Murenge wa Kansi.

Abitabiriye igitaramo, bafashijwe n’indirimbo z’iyi korali ikunzwe cyane muri iki gihe, abasaga 54 barihana bemera kwakira agakiza, ndetse imiryango 26 igurirwa ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Sante)

Umuyobozi w’iyi korali Sempiga Sylvain yabwiye rwandadailynews.com ko uru rugendo rw’ivugabutumwa baruteguye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego bari barihaye, muri uyu mwaka wa 2019 ndetse ngo bari banagamije kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristu ku batari bamumenya.

Yagize ati:” Uru rugendo ruri mu mihigo twari twariyemeje kuzakora muri uyu mwaka. Turashima Imana ko rwagenze neza, kuko mwanabibonye hihannye benshi, abandi turabasengera.”

Akomeza avuga ko kuba banaguriye ubwisungane mu kwivuza abantu, ari igikorwa cy’urukundo, kuko ngo ijambo ry’Imana rivuga ko ngo abantu bakwiye gufatanya imibabaro.

Umuyobozi wa Paruwasi ya Save Misago Felicien, ibarizwamo korali Amahoro asengera abihannye yavuze ko iki gikorwa iyi korali yakoze ari kiza, kuko gishyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana.

Abo muri Paruwasi ya Nyaruhengeli bo ngo ibayakozwe na korali Amahoro, byabafashije kuzana intama zari zarazimiye.

Umushumba w’iyi Paruwasi witwa Basomingera Jean Bosco yagize ati:” Aba baririmbyi Imana ibahe umugisha, kuko badufashije kuzana intama zari zarazimiye.”

Muri uru rugendo rw’ivugabutumwa korali Amahoro y’Isave yakoreye muri Paruwasi ya Nyaruhengeri, yaherekejwe n’umushumba wa Paruwasi ya Save Rev Past Misago Felicien, Ev. Hanyurwimfura Jean Damascene, n’abaterankunga.

Korali Amahoro ikunzwe mu ndirimbo “Ingoma yawe”, yanitiriwe Alubumu. Yashinzwe mu mwaka wa 1998, ifite abaririmbyi34, kuri ubu ikaba ifite abaririmbyi 74.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka yakoreye igitaramo gikomeye i Save, mu kwa gatanu yakoreye ikindi mu karere ka Kamonyi, bakoze indirimbo 3 z’amajwi.

Kugeza ubu, ifite alubumu 3 z’indirimbo, zirimo 1 yitwa “Ingoma yawe” y’amajwi ifite n’amashusho bashyize hanze mu mwaka ushize wa 2018.

Abasaga 55 bihannye bakira Yesu Kristu umwami n’umukiza barasengerwa

Byari umunezero muri Paruwasi ya Nyaruhengeri
Abaririmbyi ba Korali Amahoro babyiniye Imana abantu barafashwa

Abayobozi mu itorero rya ADEPR bari baherekeje Korali Amahoro














Urutonde rw’abihannye bemeye kwakira agakiza


Ubuyobozi bw’umurenge wa Kansi bwavuze ko Korali Amahoro yakoze umuti