Abashakashatsi bamaze kuvumbura Kiliziya intumwa za Yezu Kirisitu zasengeragamo

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 7/08/2019, Saa 17:13:25 Yasuwe inshuro 294

Kiliziya intumwa zasengeragamo yabonywe hafi y’inyanja ya Galileya muri Isiraheli. Abashakashatsi berekana ko yaba yari yubatswe hejuru y’inzu yabagamo intumwa Petero na Andereya. Iyi Kiliziya ibonywe nyuma y’imyaka itari mike abashakashatsi bayihiga barayibuze.

Itsinda ry’inzobere mu gucukumbura bafatanyije n’Ishuri Rikuru Kinneret College ryo muri Isiraheli, Nyack College ryo mu mujyi wa New York muri Reta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ikigo gikora ubushakashatsi ku nkomoko y’idini ry’Abayahudi n’Abakirisitu, bavuze ko muri Kamena hari ubuvumbuzi bagezeho.

Nk’uko abakoze ubu bushakashatsi babitangaje, ngo iyi Kiliziya yavumbuwe ishobora kuba ari iyo mu bihe bya kera cyane “Byzantine period”. Yabonywe mu nkengero z’inyanja ya Galileya ku cyambu giherereye mu Majyaruguru.

Aba bashakashatsi ngo bamaze imyaka igera kuri ine bacukura banajagajaga aka gace kose kandi ngo baracyasigaje undi mwaka byibura umwe ngo bagere ku ndunduro cyane cyane ku bindi bisigazwa by’iyi Kiliziya, nk’uko R. Steven Notley, umwarimu wigisha iby’Isezerano Rishya mu Ishuri Rikuru rya Nyack College abitangaza.

“Kiliziya y’intumwa (Nk’uko twatangiye tubyita), yubatswe ku nzu ya Petero na Andereya, nta washidikanya kuvuga ko ari inyubako iteye amabengeza. Bizatwara ikindi gihe ngo ivumburwe neza yose”. R. Steven Notley

Mu gucukura, ni ho hagiye hagaragara ibimenyetso Mwarimu Notley avuga ko ari gihamya ko aho hantu hari Kiliziya mu gihe cya kera cyane kizwi nka “Byzantine era." Mu rurimi rw’Icyongereza.

Kiliziya yubatswe ku nzu y’abavandimwe

Ukubaho kw’iyi Kiliziya kwari kwaranaragajwe mu ngendo z’umwepiskopi wo mu bwami bwa “Bavaria” witwaga Willibald wanyuze muri aka gace ahagana mu nkengero z’inyanja ya Galileya mu mwaka wa 725.

“Mu rugendo rwe, yanyuze mu gace kitwa Betsayida aho yabonye Bazilika yubatswe hajuru y’inzu ya Petero na Andereya,” nk’uko ikigo gikora ubushakashatsi ku nkomoko y’idini ry’Abayahudi n’Abakirisitu kibitangaza.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko ngo ibyumba biherereye mu Majyepfo y’iyi Kiliziya, igice cy’ahaba Abamonaki, ari byo bice byonyine by’iyi Kiliziya byashoboye gucukurwa no kumburwa kugeza ubu.

Bibiliya ivuga ko Petero na Andereya bavaga inda imwe kandi ngo ni zo ntumwa Yezu Kirisitu yatoye mbere. Icyo gihe ngo bombi bari barimo kuroba mu Nyanja ya Galileya ubwo Yezu yabahamagariraga kumukurikira akazabagira abarobyi b’abantu.

Mu bintu byabonywe aharimo gukorerwa ubu bushakashatsi ni ikimanyu cy'ibuye kiriho umusaraba.

Inkuru yashyizwe mu Kinyarwanda na Claude NIZEYIMANA