Muhanga: ICK yibarutse Ishami rishya ry’Uburezi ihigira kurushaho kuba urufunguzo rw’ireme rikwiye

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 22/10/2018, Saa 13:58:05 Yasuwe inshuro 36414

Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) yamaze kwemererwa na Minisiteri y’Uburezi gutangiza ishami ry’Uburezi rizigisha ibijyanye n’uburezi nyuma y’imyaka 3 hategurwa ibisabwa kugira ngo bemererwe kuritangiza.

Umuyobozi w’iyi Kaminuza, Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA mu kiganiro yahaye Rwanda daily news yemeje aya makuru ndetse avuga ko ICK yizeza abanyarwanda ko abazaza kwiga mu ishami rishya ry’Uburezi bazabona ubumenyi buzaba urufunguzo ruzafungura imiryango myinshi ndetse no kwigisha neza abana b’u Rwanda mu kubategurira neza ejo hazaza kandi ibifitiye ubushobozi kuko ICK yamaze kubona abafatanyabikorwa barimo n’izindi kaminuza.

Yagize ati"Ni ibyishimo byinshi kandi bikomeye kuri Institut Catholique de Kabgayi, kuri Diyosezi ya Kabgayi ndetse n’abifuzaga kuza kuhiga ko Minisiteri y’Uburezi yamaze kutwemerera gufungura iri shami rizafasha benshi. Icyo tubona tugiye gufasha igihugu ni uko tugiye gukomeza gutanga ubumenyi bufite ireme ku bazatugana bityo tukabaha impamba, na bo bazageza ku bo bazashingwa kurera cyangwa se basanzwe barera".

Yongeraho ko bamaze kuvugana n’abafatanyabikorwa barimo na kaminuza 2 zo ku mugabane w’Uburayi zizabafasha kubona ibitabo bitandukanye ndetse no kubijyanye no kongerera abarimu ubumenyi, akanemeza ko bazanifashisha Ishyirahamwe Mpuzamahanga rihuza kaminuza Gatolika ku isi bagafatanya kuri uru rugamba bagiye gutangira.

Yagize ati"Twamaze kubona kaminuza 2 zo hanze harimo imwe yo mu gihugu cya Irlande ndetse n’indi yo mu gihugu cy’Ubufaransa (Universite catholique de l’ouest) tukazafatanya mu bijyanye no gukoresha amasomero yazo ndetse no kujya duhanahana ubumenyi mu rwego rwo kuzamura no kurushaho kunoza ireme ry’uburezi kuko uburezi bubaho ari uko abantu bafatanyije∙

Mu dushami tuzigishwa harimo akatari gasanzwe mu Rwanda

Mu dushami Minisiteri y’Uburezi yemereye Kaminuza Gatolika ya Kabgayi gutangiza harimo n’agashami gashya mu Rwanda kajyanye n’Ubuyobozi n’Imicungire y’ibigo by’amashuri (Postgraduate in School Leadership and Management) kitezweho gutanga umusaruro mwiza kakazigamo abasanzwe cyangwa abifuza kuyobora ibigo by’amashuli. Abazakigamo bakazajya bahabwa impamyabumenyi ya Postgraduate Diploma in School Leadership and Management.

Uretse ako, hari kandi agashami kazigisha indimi zirimo Icyongereza n’Igifaransa bijyana n’Uburezi (English-French), akazigisha Icyongereza n’Igiswahili (English-Kiswahili), akazigisha Icyongereza n’Ikinyarwanda (English-Kinyarwanda), n’akazigisha Ubumenyi bw’Isi n’Amateka (Geography-History). Abazigamo hano bakazajya bahabwa impamyabumenyi z’icyiciro cya 2 cya kaminuza mu burezi imenyerewe nka Bachelors of Education.

Umuyobozi wungirije w’iyi Kaminuza ushinzwe Imyigishirize n’Ubushakashatsi, Padiri Fidèle DUSHIMIMANA avuga ko bamaze kwitegura kandi ibintu byose biri mu murongo ndetse baniteguye gutangira kwandika abanyeshuri bifuza gutangira muri iryo shami kugira ngo batange ubumenyi buzazana impinduka mu burezi bw’u Rwanda, Kiliziya Gatolika ifitemo uruhare rukomeye.

Anavugako abaziga muri iyi kaminuza bazaba bafite aho bakorera imenyerezwamwuga kuko hari ibigo by’amashuri yisumbuye bamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye birimo Urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rwa Kabgayi, Urwunge rw’amashuri rwa Gitarama, Urwunge rw’amashuri rwa Kabgayi A ndetse na B, kugira ngo abanyeshuri baziga muri iri shami bazajye bajya kwimenyereza umwuga.

Kaminuza Gatolika ya Kabgayi yashinzwe mu 2002 na Diyoseze ya Kabgayi. Yari isanganywe amashami yigisha ibijyanye n’Itangazamakuru n’itumanaho (Journalism and Communication Studies), iryigisha iby’Ubumenyi mu bijyanye n’Iterambere (Sciences of Development) ndetse n’iryigisha Iby’Imbonezamubano, Ubukungu n’Icungamutungo ( Social , Economic Sciences and Management).

AKIMANA Jean de Dieu @ rdn – Muhanga


      

Tanga igitekerezo

-->