Abo mpagarariye bantumye ngo mbwire Minisiteri y’Uburezi ko bayishimira uko itanga ubumenyi ku bana bose nta kuvangura-Uwarokotse Jenoside

Yanditswe na Kuwa 13/04/2019, Saa 20:45:46 Yasuwe inshuro 21083

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2019, Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho bibutse abakozi 77, bakoraga muri Minisiteri y’amashuri abanza n’ayisumbuye (MINEPRISEC), Minisiteri y’Amashuri Makuru, Ubushakashatsi n’Umuco (MINESUPRES) no mu bigo byari biyishamikiyeho, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu muhango wabimburiwe no gushyira indabo ku Kimenyetso cy’Urwibutso wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi Kacyiru. Mu ijambo rye ry’ikaze, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac MUNYAKAZI yavuze ko Uburezi bwagize uruhare runini mu gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Urwego rw’uburezi rwagize uruhare rukomeye mu gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho Abatutsi babujijwe uburenganzira bw’ibanze bwo kwiga, Politike y’iringaniza ishingiye ku macakubiri y’amoko n’uturere, Integanyanyigisho yahemberaga amacakubiri n’ibindi.”

Dr. Isaac MUNYAKAZI kandi yihanganishije imiryango y’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi bishwe muri Jenoside ababwira ko Minisiteri y’Uburezi izakomeza kubaba hafi.

“Mboneyeho kwihanganisha imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk’uko twabitangiye, tuzakomeza gufasha, uko dushoboye, imiryango y’abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Uburezi ku buryo ababakomokaho batazagira ubwigunge.”

Abarokotse bo mu miryango y’abo Minisiteri y’Uburezi yibuka bashimiye uburyo iyi Minisiteri ikomeza kubaba hafi. Ishimwe Josiane, umwana w’umwe mu bakozi bibukwaga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni we wavuze mu izina ry’abo mu miryango y’abo Minisiteri y’Uburezi yibuka.

Ati “Abo mpagarariye bantumye ngo mbwire Minisiteri y’Uburezi ko bayishimira uburyo ibaba hafi, uburyo uburezi ari uburenganzira buhabwa buri mwana wese w’Umunyarwanda nta kuvangura.”

Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko Minisiteri y’uburezi ibicishije mu nteganyanyigisho izafasha urubyiruko gukura ruzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi.

"Minisiteri y’Uburezi n’Abafatanyabikorwa bacu, dufite inshingano zikomeye zo guha abo dushinzwe kurera ubumenyi bujyane n’indangagaciro zo gukunda igihugu, kugiteza imbere no kukirinda.Twifashishije integanyanyigisho dufite kandi ziteguwe neza, dukomeza gufatanya n’inzego zitandukanye, mu guhugura abarimu kugira ngo abo twigisha bakurane umuco wo kuzirikana, mu buryo buhoraho, kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rwo kuyikumira burundu."-Mutimura.

Minisitiri Mutimura yavuze kandi ko bazakomeza gutoza urubyiruko rw’abanyeshuri kurwanya ibitekerezo bishingiye ku macakubiri, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe kurinda kururinda uwo ari we wese wabashyiramo Ibitekerezo bigamije kubayobya.

Muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho kandi bateganya kuzubakira umubyeyi warokotse Jenoside mu Karere ka Gatsibo no kugurira imiryango 13, yo muri aka Karere, bimwe mu bikoresho byo mu nzu.

Yanditswe na Mukashyaka Clenie