Zimwe mu ndirimbo za Diamond zahagaritswe kuko nta cyo zimariye Abanye-Tanzania

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 2/03/2018, Saa 08:59:20 Yasuwe inshuro 810

Nyuma yo gutandukana n’Umugore we, Umuhanzi Diamond Platinmuz yugarijwe n’ibibazo bitamworoheye, aho zimwe mu ndirimbo ze zahagaritswe gukinwa mu gihugu cya Tanzaniya nk’uko ikinyamakuru Nairobinews kibitangaza.

Ku itariki ya 28, Gashyantare nibwo Minisiteri y’itumanaho mu gihugu cya Tanzaniya yatangaje ko yahagaritse indirimbo zigera kuri cumi n’eshanu bivugwa ko izo ndirimbo zidafite icyo zamarira abaturage bo mu gihugu cya Tanazaniya bityo ko nta hantu na hamwe izo ndirimbo zemerewe gukinwa, haba kuri Radiyo, Televiziyo n’ahandi muri iki gihugu.

Muri izo ndirimbo harimo iz’Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platinmuz arizo: Wakawaka afatanyije na Rickross na Haleluya arikumwe n’itsinda Morgan Heritage.

Izi ndirimbo zasohotse mu mwaka ushize wa 2017, Wakawaka ikaba yari imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni eshanu naho Haleluya yo ikaba yari imaze kurebwa nabarenga Miliyoni umunani kuri Youtube.


      

Tanga igitekerezo

-->