Young Grace yaba agiye kwibaruka

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 30/01/2019, Saa 14:03:51 Yasuwe inshuro 832

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo "Ataha he",Young Grace, yahishuriye abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp ko anyotewe no kuba agiye kwibaruka.

Ibi yanabihamirije Rwandadaily News mu kiganiro kigufi bagiranye kuri whatsapp. Young Grace arahamya ko bitarenza umwaka utaha wa 2020.

Yagize ati: " Ndabyifuza, vuba aha. Umwaka utaha."

Abamukurikira kuri uru rubuga batanze ibitekerezo bitandukanye, ibyinshi muri byo ni ibimushyigikira, ibindi byiganjemo kwibaza uko Young Grace yagaragara igihe yaba ahetse umwana.







Kuwa 20 Nzeri 2018, ikinyamakuru IGIHE cyanditse ko Umuraperi Abayizera Marie Grace [Young Grace] yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Rwabuhihi Hubert [Piqué] ukina muri Heroes yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Rwanda, amusaba kumubera umugore we w’iteka.

Rwanda Daily News twifuje kumubaza ibyerekeye umukunzi ariko ntiyashaka kugira icyo abivugaho.

Nta gushidikanya ko Rwabuhihi ari we mukunzi we kugeza magingo aya kuko no ku ifoto ya "profile" ya Young Grace bagaragara bari kumwe.

Uyu muraperi yaboneye izuba i Rubavu ku wa 19 Nzeri 1993. Avuka mu muryango w’abana batatu. Ari mu bakobwa bakomeye cyane mu bakora injyana ya Hip Hop mu Rwanda.


      

Tanga igitekerezo

-->