Yahagaritswe kuririmbira muri Zambia kubera kwambara impenure

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 16/09/2017, Saa 00:14:59 Yasuwe inshuro 868

Umuririmbyikazi wo muri Afurika yepfo yahagaritswe na perezida Mugabe kutazongera kwinjira mugihugu cya Zimbabwe nyuma y’aho aherutse gutumirwa mu nama yitabiriwe n’abantu 10,000 na perezida mugabe yararimo maze akahagera yambaye impenure.

Uyu mukobwa ZODWA WA BANTU (izina ry’ubuhanzi )yagombaga gususurutsa abitabiriye iyo nama yinjira mu cyumba cy’inama mu myambaro ishotora abagabo bari aho dore ko nta n’ikariso yari yambariyemo.

Perezida Robert Mugabe yagize ati"Ndabizi neza ko umwanzuro ngiye gufata utaza gushimisha ariko ni ngombwa kuwufata. Zowada Wa bantu ntazagaruke kuririmbira muri zimbabwe ukundi.Ni gute umuntu yaza mu ruhame ntakariso yambaye abagamije iki?"

Zodwa aganira na SUNDAY TIMES yatangaje ko mugabe atamuhindurira amateka kuko niwe uzi aho ashyira ingufu mu kazi ke dore ko kwambara amajipo mato atarimo ikariso abimenyereye.

Mu cyumweru gishize yinjiye mu rusengero arangaza pasteri uyumukobwa Zowada Wabantu amazina ye nyakuri ni Zowada Libran wimyaka 33 avuka muri Afurika y’epfo.

Emmy Twahirwa


      

Tanga igitekerezo

-->