Agahinda ka Zari ubabazwa nuko Diamond asigaye acyura inkumi mu nzu bafatanyije kubaka

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 4/07/2018, Saa 12:36:14 Yasuwe inshuro 867

Zari Hassan w’ahoze akundana na Diamond Platinum yasobanuye ko ababazwa n’uburyo yashoye za miliyoni afasha uyu muhanzi mu bwubatsi bw’inzu babanagamo muri Tanzania mbere y’uko batandukana none ngo akaba asigaye ayicyuramo izindi nkumi.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzaniya ,aho yavuze ko yashoraga ubwo butunzi bwe mu gihe yari yizeye ko azayibanamo na Diamond wari umugabo we, nyuma kubana biza kunanirana.Ngo none asigaye ayicyuriramo izindi nkumi bikamutera intimba.

Yagize ati :” Ubwo yanteraga inda ya Tiffah, nafashe umwanzuro zo kuza gutura muri Tanzania, icyo gihe namufashije kurangiza kubaka inzu ye i Mandale, namuhaye amafaranga menshi kugira ngo arangize kubaka iyo nzu kuko numvaga ari iyacu, nanamufashije kuvana hanze ibikoresho by’imbere abivana muri Afurika y’Epfo ubwo yari amaze kubigura i Sandton”.

Icyo kinyamakuru cyatangaje ko inzu ya Diamond bivugwa ko yubakiwe na Zari ibarirwa agaciro ka miliyoni Tsh 400 [angana na 153,000,000 Frw] mu gihe ibikoresho by’imbere bifite agaciro ka milyoni Tsh 70 uyabariye mumanyarwanda angana na miliyoni 26,000,000 Frw.

Urukundo rw’aba bombi rwageze ku ndunduro ku wa 14 Gashyantare 2018, ku munsi wahariwe abakundana ’Saint Valentin’. Icyo gihe, Zari yavuze ko yasize Diamond ku bwo kunanirwa kwihanganira ibibazo no gucibwa inyuma. Batandukanye bamaze kubyarana kabiri.


      

Tanga igitekerezo

-->