Undi muhanzi wahoze muri TBB yasohoye indirimbo

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 7/12/2017, Saa 16:22:01 Yasuwe inshuro 380

Nyuma y’aho itsinda rya TBB rihagaritse ibikorwa byaryo byo gukora Muzika ku mpamvu bwite z’abari bari barigize, bamwe muri bo batangiye gufata umwanzur wo gukomeza ibikorwa by’umuziki ku giti cyabo.

Ku ikubitiro habanje MC TINO wabigaragaje ashyira hanze ibihangano bitandukanye byakomeje gukundwa n’abari basanzwe bakurikiranira hafi TBB muri rusange.

Ubu noneho hatahiwe Steve Bob na we kuri uyu munsi akaba yashyize amashusho hanze y’indirimbo ye nshya yise URWO UNKUNDA yatunganyirijwe amashusho na Bob Chris.

Steve Bob aganira na rwandadailynews.com yadutangarije ko yatinze guhita yinjira muri muzika ye nyuma y’aho bamaze gutandukanira kuko ngo yagombaga kubanza gutuza kuko byasabaga ko aruhuka ho ngo azane ikintu gishya,agasaba abakundaga ijwi rye muri TBB ko nubundi bakomeza kumwereka urukundo arina ko banakunda ibihangano bye muri rusange.

Abahanzi batatu bagize itsinda rya TBB ari bo (uhereye ibumoso) Benja Ben na Mc Tino

TBB n’itsinda riririmba mu njyana ya Dancehall na Afro beat ryari rigizwe n’abasore batatu aribo Mc Tino, Bob na Benja.

Iritsinda ryitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6 bikarangira begukanye umwanya wa cyenda ryaje gusenyuka kuri ubu buri wese azajya akomeza muzika ku giti cye.


      

Tanga igitekerezo

-->