Umuryango w’umunyamakuru Claude Nizeyimana wibarutse umwana w’imfura

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 6/12/2018, Saa 06:00:04 Yasuwe inshuro 1305

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 05 Ukuboza 2018, ni bwo Umuryango wa Claude Nizeyimana na Mukahirwa Christine bibarutse imfura yabo y’umuhungu nyuma y’amezi 10 babanye nk’umugore n’umugabo ku buryo bwemewe n’amategeko.

Claude Nizeyimana abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yasabye abantu kubafasha gushima Imana.

Umunyamakuru Claude Nizeyimana ibyishimo byamusaze yandika kuri Fecebook

Tariki ya 10 Gashyantare ni bwo umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru www.rwandadailynews.com Claude Nizeyimana yateye intambwe ikomeye mu buzima bwe, kuko yashyingiranywe na Mukahirwa Christine.

Ni umuhango wabimburiwe no gusaba no gukwa byabereye ku gisozi, ukurikirwa no gusezerana imbere y’Imana muri centrali ya Kiliziya Gatolika i Kagugu.

Claude Nizeyimana yabaye umunyamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, kuva mu myaka ya za 2013 kugeza 2016.

Kuri ubu, Claude Nizeyimana ni umuyobozi w’ikinyamakuru cyashinzwe n’abanyamakuru b’inzobere mu mashuri no mu burambe mu by’itangazamakuru (gifite ikicaro i Kigali)akaba afatanya iyi mirimo n’akazi gahoraho akora muri IPRC y’Amajyepfo aho ashinzwe imenyekanishamakuru ari naho n’umufasha we Christine akora.

Reka tubabwire ngo ni bonkwe

Claude Nizeyimana yahise ajya kureba imfura ye n’umufasha we kwa muganga
Imfura ya Claude Nizeyimana
Bari baberewe igihe bakoraga ubukwe
Bari baberewe igihe bakoraga ubukwe
Claude Nizeyimana yahise aterura imfura ye
Claude Nizeyimana mu muhango wo gusaba no gukwa yambitse umufasha we impeta y’uko amukuye mu bandi bakobwa
Aha bari bavuye gusezerana imbere y’Imana mu kiliziya

Rukundo Emmanuel @RDN Huye


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

      |   ku wa 6/12/2018, Saa 12:30

    Musubireyo nta mahwa. Mukomeze muryoherwe n’urukundo

  • 2

    Cesarie Kante   |   ku wa 6/12/2018, Saa 12:30

    Congratulations kuri uyu muryango, musubireyo nta mahwa

  • 3

    padiri Anicet Ndazigaruye   |   ku wa 12/12/2018, Saa 21:10

    Nta mpano umuryango wabona nko kunguka umwana. Imana ibishimirwe

Tanga igitekerezo

-->