Umuraperi Pacson ari gushakishwa na RIB ashinjwa kwiba Micro Phone

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 23/05/2019, Saa 18:55:49 Yasuwe inshuro 486

Pacson umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda, kuri ubu ari kurebana ay’ingwe n’usanzwe amukorera indirimbo umushinja kuba yaramwibye “Microphone” ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi Magana atatu y’u Rwanda.

Laser Beat umusore usanzwe akorera Pacson indirimbo ahamya ko ikirego cye yamaze kukigeza mu bugenzacyaha.
Aya makuru yose yatangajwe na Laser Beat uhamya ko yibwe “Microphone” na Pacson ubwo yari ari kuri studio agiye gukoresha indirimbo, iki gihe ngo uyu mu producer yasohotse agiye kugura amazi aje abura Pacson yari asize kuri studio nyuma arebye neza abura igikoresho muri studio. Bitewe nuko nta wundi muntu yari yigeze yakira yewe nta n’uwahageze byatumye akeka Pacson.

Mu gutangira iperereza ryimbitse uyu musore yaje kubona amakuru ko Pacson afite iyi ‘Microphone’ ndetse ari kuyishakira umukiriya. Aha Laser Beat yagerageje kumushaka icyakora birangira amubuze cyane ko na telefone ye idacamo ndetse n’aho yari azi ko atuye akaba yarahimutse. Laser Beat atangaza ko yahise yiyambaza ubugenzacyaha bw’u Rwanda i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge abumenyesha uko byamugendekeye ndetse Pacson akaba ari gushakishwa.

Abajijwe niba nta deni afitiye Pacson cyangwa ikindi cyaba cyatumye agwatira iyi ‘Microphone’ Laser Beat yarahiye ahamya ko nta deni na mba abamo uyu muhanzi ndetse nta n’ikintu na kimwe yaba amwishyuza. Yongeyeho ko atazaruhuka atabonye uyu muraperi kandi ngo amwishyure ibyo yatwaye.

Packson ubu ntari kuboneka no kuri Telephone,Yigeze gushinjwa kandi kwiba Tablet aho yakoreraga kuri BTN Tv bikaba ari nabyo byamuviriyemo kwirukanwa.