Umunyamideli Keza ahangayikishijwe n’ukoresha amafoto ye mu kwambura abasore ababeshya ko bazaryamana

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 18/11/2017, Saa 11:39:11 Yasuwe inshuro 3816

Umunyarwandakazi akaba n’umunyamideli umaze imyaka isaga 4 muri uyumwuga Preeny Keza aravuga ko ahangayikishijwe n’umuntu umwiyitirira agakoresha amafoto ye akambura abasore binyuze ku mbuga nkoranyambaga ababeshya ko bazaryamana.

Nyuma yo kugezwaho amakuru na bamwe mu nshuti ze za hafi zumva akubitirwa agatoki kukandi n’abamburwa n’umuntu utazwi wiyitiriye amazina ye ndetse agakoresha n’amafoto ye ngo byatumye ashaka kumenya neza uko ikibazo giteye maze ashaka nimero ya watsapp ikoreshwa n’uwiyita Preeny Jo Uwineza.

Uwo ngo nimero akoresha yohererezwaho amafaranga yabo yijeje kuryamana nabo bakamuha amafaranga nubwo birangira atabiyeretse.

Amwe mu mafoto bivugwa ko akoreshwa n’umwiyitirira

Iyo nimero yoherezwaho amafaranga y’urugendo twagerageje kuyihamagara ariko ntiyacamo,ariko twakoresheje ikoranabuhanga dugasanga ibaruye ku mazina y’uwitwa UWINEZA Josiane.

Keza ati:"Nk’ubu hari aho nagera nkaba nagirirwa nabi nabo yambuye akoresheje izina ryanjye urumva ko ni impungenge zifatika kuko yanyambitse isura itari nziza muri rubanda".

" Icyo gukora ni ukubishyikiriza inzego zibishinzwe zigatangira iperereza yazafatwa akabihanirwa n’amategeko nk’uko abiteganya"

Ese itegeko riteganya iki ku wakoze ubwambuzi bushukana?

Ingingo ya 318 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ivuga ko umuntu wese,abigiriye kwambura ikintu icyo aricyo cyose cy’undi,agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi,wiyitirira amazina atariyo cyangwa imirimo udafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze ikiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo,ahanishwa igifungo kuva ku myaka (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’izahabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri milioni eshanu (5.000.000).


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Dj pin   |   ku wa 18/11/2017, Saa 12:15

    ahubwo yanakoze grp ya whatsap ngo baranga abajyeni kwinjiramo ngo wishyura 2k
    gusa birarabaje

    Keza pole sana Dada yangu

Tanga igitekerezo

-->