Iyo urukundo ruvuze nta kindi ukora uretse kurwumvira-Umunyamakuru Nkurunziza amaze gusezerana

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 11/05/2018, Saa 14:24:15 Yasuwe inshuro 832

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 10 Gicurasi 2018 ni bwo umunyamakuru Nkurunziza Pacifique yasezeranye imbereye y’amategeko n’umukunzi we Yadufashije Sarah.

Mu kiganiro yahaye Rwandadailynews.com, Pacifique yatangaje ko ari ibyishimo gusa mu mutima we, ngo kuko gusezerana mu mategeko ari umunsi w’amateka kuri we.

Yagize ati:"Nta bintu byinshi navuga, gusa icyo nababwira iyo urukundo ruvuze nta kindi ukora uretse kurwumvira ibi byose mubona rero ni urukundo ruri kwivugira".

Umunyamakuru Nkurunziza Pacifique wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda, birimo ibyandikirwa kuri murandasi ndetse n’ibivuga nka Hot FM na Energy Radio, kuri ubu akaba ari kubarizwa kuri Radio Ishingiro no ku kinyamakuru cyandika kuri internet.

Nkurunziza Pacifique wari umaranye na Yadufashije Sarah imyaka itandatu baziranye, bazasezerana imbere y’Imana tariki 4 z’ukwezi kwa munani.

Ibyishimo byatumye barebana akana ko mu jisho
Bati turi mu isi ya babiri



      

Tanga igitekerezo

-->