Umunyamakuru Media ukorera Radio Rubavu yahishuye itariki y’ubukwe bwe

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 9/10/2017, Saa 12:03:43 Yasuwe inshuro 3085

Umurerwa Media umunyamakuru kuri radio Rubavu uzwi cyane mu biganiro nka LOVE AND CRUSH,ikiganiro cy’abana ndetse n’ibindi bitandukanye yamaze gutangariza abafana be itariki y’ubukwe bwe na Uwineza Johnson.

Nk’uko nyirubwite abitangaza,kuwa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2017 ni bwo ibyishimo byari byinshi ,ubwo umukunzi we Johnson yamutunguraga amwambika impeta amusaba kuzamubera umugore nawe atazuyaje ati "ndabyemeye".

Kuva icyo gihe uyu mukobwa yakomeje kugenda agaragariza umukunzi we ko amukunda ndetse ko bagomba kuzabana iteka abinyuza ku mbugankoranyambaga zitandukanye ku buryo byagaragariga buri wese ko ari murukundo rw’ukuri .

Mu gitondo cyo kuwa kane tariki ya 05.10.2017 nibwo hacicikanye amafoto atandukanye abenshi bita save the date Media ari kumwe n’umukunzi we agaragaza ko bazakora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka tariki ya 24 Ukuboza 2017.

Amafoto agaragaza ko ubukwe buzabera mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu , gusaba no gukwa bizabera Mbugangari ku mubano wa mbere naho gusezerana bikazabera kuri Eglise mere SDA CHURCH.

Uyu mukobwa ukora ibiganiro bikunzwe cyane kuri Radio Rubavu aribyo;Love and crush n’ikiganiro cy’abana, naho umusore bagiye kurushingana aririmba muri Hallellujah Family choir SDA CHURCH GISENYI akanayibera umuyobozi ndetse n’umutoza.


      

Ibitekerezo ku nkuru

 • 1

  PAPA A   |   ku wa 9/10/2017, Saa 13:22

  so happy for your wedding day! May God hold the skies that day, let the weather shine for you. moreover, URUGO RUHIRE

 • 2

  Mwiseneza emmanueliane   |   ku wa 9/10/2017, Saa 16:43

  Wawooooh ! Uwiteka nambaza untize iminsi namaso yo kureba kuko ubu bukwe mbutegereje nihanganye. igisarubeti cyo kiramanutse kare. Uwiteka abateteshe

 • 3

  Solange   |   ku wa 9/10/2017, Saa 20:23

  Turabakunda cyane tubifurije ibyiza byose murugo rwanyu muzabyare hungu na kobwa kd tubarinyuma 🎁

 • 4

  Tunga   |   ku wa 9/10/2017, Saa 21:08

  Congratulations!

 • 5

    |   ku wa 10/10/2017, Saa 17:57

  Igitekerezo*congratulation

 • 6

  Yvonne   |   ku wa 10/10/2017, Saa 20:33

  Turabashyigikiye imikenyero irameshe

Tanga igitekerezo

-->