Umunyamakuru Fuade uzwi nka Papa w’Abatoto agiye kurushinga

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 2/07/2018, Saa 10:58:50 Yasuwe inshuro 742

Uyu munyamakuru ukora kuri Radio10 yamaze gushira hanze ifoto y’integuza izwi nka (Save the date) yerekana ko agiye kurushinga n’umukobwa witwa Bilha ubukwe buzaba mu kwezi kwa cumi.

Uyu munyamakuru uzwi n’abatari bake bakurikirana umupira w’amaguru aho azwi mu kiganiro gihita kuri Radiyo10 mu masaha ya ni mugoroba cyitwa Tenzone kandi akaba azwi cyane mu kogeza imipira yo ku mugabane w’i burayi.

Aganira na Inyarwanda.com, uyu munyamakuru yemeje aya makuru avuga n’igihe bamaranye bakundana. Yagize ati:"Yego, ni ukuri tumaranye imyaka ine turimo kwinjira mu wa gatanu tuziranye naho mu rukundo turi mu mwaka wa kabiri"

Abajijwe itandukaniro riri hagati ya Bilha n’abandi bakobwa ndetse nicyo yamukundiye Yagize ati:"Ntabwo mfite impamvu namukundiye kuko ibaye ihari nyuma ikazaba itagihari byaba bisobanura ko ntakimukunda. Gusa icyo nzi cyo nuko ari umukobwa mwiza cyane bikaba akarusho ko ari mwiza mu mico no mu myifatire, ni mwiza iminsi yose mu buzima bwange. Itandukaniro n’abandi ntabwo ndizi kuko ntawe namugereranya nawe. Arihariye cyane, Niba hari undi umeze nkawe yaba ari umunyamahirwe"

Fuade yagize impanuro aha abasore bagenzi be ndetse yagize nicyo abwira abafana be, Yagize ati:"Nukuzifatanya natwe mu birori by’ubuzima bwacu, hanyuma bakaza tukishimana tubifashijwemo n’Imana ishobora byose yo izi ibyo tutazi. Inama byaterwa n’abayikeneye ariko hari abanyurwa n’inama zanjye ,nababwira kubaha Imana no kuyisaba byose bifuza kugeraho kuko niyo itanga ibyo dukenera mu buzima"

Bilha Umukunzi wa Fuade

Uyu mu nyamakuru uzwi cyane ku izina rya Papa w’abatoto amazina ye ni UWIHANGANYE Mwene Butare Fuade azakora ubukwe ku itariki ya 07 Ukwakira muri uyu mwaka nkuko bigaragara ku ifoto yashize hanze.

Fuade n’Umukunzi we Bilha



      

Tanga igitekerezo

-->