Umukunzi w’umunyamakuru Dusengimana yamwambitse impeta y’urudashira

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 10/01/2019, Saa 11:59:21 Yasuwe inshuro 553

Habura amasaha make ngo isabukuru ye y’amavuko yizihizwe, umukunzi w’umunyamakuru Dusengimana Isabelle yateye ivi amwambika impeta nk’ikimenyetso gisigaye gikoreshwa muri iki gihe n’abakunda mu gusaba kubana.

Uyu munyamakuru yabwiye RWANDA DAILY NEWS ko uru rukundo rumaze umwaka umwe kuko rwatangiye mu mwaka wa 2018.

Mu byishimo binagaragarira ku mbuga ze nkoranyambaga, Dusengimmana yadutangarije ko ibyishimo bye birimo kuva ku kuba umukunzi we Niyonzima Emmanuel azi gukunda.

Ati: “ Azi gukunda icyo ari cyo, arenze romantic.”

Gusa ariko ntiyashatse guhishura itariki y’ubukwe bwabo. “Ni urugendo dutangiye buriya itariki n’umunsi bizamenyekana.”

Ibi bibaye mu gihe umwaka ushize Dusengimana yari yizihije isabukuru ye y’amavuko ari kumwe n’undi musore witwa Nsengumukiza Viateur wamufashije gukata umutsima (cake).

Icyo gihe Isabelle yirinze kuvuga byinshi ku mubano wabo wihariye ariko ko yamuvugaho byinshi.

Ati: “Ibyo namuvugaho ni byinshi ariko icy’ingenzi ni uko mwubaha kandi muha agaciro mu buzima bwange."

Nyamara Nsengumukiza Viateur we ntiyajijinganyije kubwira RWANDADAILY NEWS ko aba bombi bafitanye umubano ukomeye.

Ati: “Isabelle ni umukunzi wanjye nakunze kandi nzahora nkunda ndamukunda pe kandi nawe arankunda nkabibona. Numva nzakomeza kuba hafi ye haba ku manywa na nijoro. Icyo nshaka kuvuga ni uko nzakomeza kuba hafi y’umukunzi wange Isabelle.”

Dusengimana Isabelle akora kuri “Radio na Televiziyo 10”.

Yatangiriye umwuga w’itangazamakuru kuri Radio Salus mu mwaka wa 2014 ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye.

Kuri Facebook ya Dusengimana



Inkuru bifitanye isano: Umunyamakuru Dusengimana Isabelle yizihije Isabukuru umukunzi we amuvuga imyato


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Izabayo Aime Pierre   |   ku wa 10/01/2019, Saa 13:53

    Igitekerezo* nimukomerezaho tubarinyuma kd dutegerezanyije amatsiko menshi itariki yo kurushinga, Imana ibane namwe muri byose!!!

Tanga igitekerezo

-->