Umunyamakuru Dusengimana Isabelle yizihije isabukuru umukunzi we amuvuga imyato

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 10/01/2018, Saa 15:23:05 Yasuwe inshuro 1459

Tariki ya 9 Mutarama nibwo umunyamakuru Dusengimana Isabelle yakorewe ‘surprise’ na bamwe mu ncuti ze za hafi mu rwego rwo kwifatanya na we kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Avuga bimwe mu bintu byamutunguye cyane ngo ni ukuba yahuye n’impanga ye Gisele, mu buryo butunguranye ariko kandi ngo yatunguwe no kubona uwo aha agaciro cyane mu buzima bwe, mu gihe aba bombi bamubwiraga ko guhura bidashoboka.

Ati: “Gutungurwa byo naratunguwe ahubwo cyane kuko ibyabaye byose nta na kimwe nari nzi.Mu byantunguye harimo kubona impanga yange(Gisele) ari i Kigali amasaha nk’ariya y’ijoro kandi twari twiriwe tuvugana ambwira ko ari kumwe n’umugabo we i Muhanga atari buve mu rugo.Nongeye gutungurwa cyane n’umuntu mpa agaciro gakomeye wari wavuye i Nyanza.Ni ukuri sinatekerezaga ko yabona n’akanya gato ko kuza i Kigali kuko yari yansabye imbabazi ko tutari bubonane ku mpamvu z’akazi kenshi yari afite.Naratunguwe."

Avuga kuri Nsengumukiza Viateur wamufashije gukata umutsima (cake) Isabelle wirinze kuvuga iby’umubano wihariye asobanura ko yamuvugaho byinshi gusa ngo hari kimwe cy’ikingenzi .

Ati: “Ibyo namuvugaho ni byinshi ariko icy’ingenzi ni uko mwubaha kandi muha agaciro mu buzima bwange.”

Nyamara Nsengumukiza Viateur we wakomeje kumuhoza no kumwiyegereza ntiyajijinganyije kubwira RWANDADAILY NEWS ko aba bombi bafitanye umubano ukomeye.

Ati: “Isabelle ni umukunzi wanjye nakunze kandi nzahora nkunda ndamukunda pe kandi nawe arankunda nkabibona. Numva nzakomeza kuba hafi ye haba ku manywa na nijoro. Icyo nshaka kuvuga ni uko nzakomeza kuba hafi y’umukunzi wange Isabelle.”

Dusengimana Isabelle akora kuri “Radio na Televizio 10” mu biganiro nka Zinduka akorana na Yohani Umubatiza,Ibyasohotse mu binyamakuru( press review) weekend inoze n’ifunguro rinoze.

Yatangiriye umwuga w’itangazamakuru kuri Radio Salus mu mwaka wa 2014 ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye.

Andi mafoto y’uko byari byifashe


Umunyamakuru Umwali Gyslaine wa City Radio nawe yari mu bitabiriye iyi sabukuru
Isabelle n’impanga ye Gisele bishimira isabukuru y’amavuko


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    PACIFIQUE   |   ku wa 10/01/2018, Saa 18:29

    ISABUKURU NZIZA ZABERA WEE

    ARKO NISHIMIYE NANONE KUBONA Giselle

Tanga igitekerezo

-->