Umunyamakuru Danton Gasigwa yinjiranye imbaraga zidasanzwe muri komedi

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 26/09/2017, Saa 12:16:35 Yasuwe inshuro 1517

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Danton Gasigwa azanye umuvuduko mwinshi mu gusetsa abanyarwanda muri Komedi (comedy) ishingiye mu bizima busanzwe bw’Abanyarwanda.

Ugerageje kumva uburyo asetsamo asa n’uwigana uwitwa Ambasador w’abakonsomateri Ariko we ahakana ko ntaho bahuriye nubwo bajya kuvuga kimwe.

Gasigwa ati:" Numva Impano yo gusetsa imbamo, ku bw’ibyo rero niyemeje kuyibyaza umusaruro, erega ni no kwihangira imirimo. Abanyumva bambwira ko mvuga nka Ambassador w’Abakonsomateri ariko simwigana rwose gusa nzi ko hari ibyo yagezeho muri uyu mwuga kandi nanjye nje nje gukora itandukaniro."

ambassador

Rugambwa Jackson wamamaye ku izina rya Ambassador w’Abakonsomateri mu Rwanda,2015 yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye

Uyu musore Danton usanzwe akorera Authentic Tv asanga komedi nyayo mu Rwanda ikiri ku rwego rwo hasi akaba ariyo mpamvu ngo yiyemeje kwinjira mu ruhando Rwanda rw’abasetsa we yita ko aje kubereka ikosora.

Danton Gasigwa azwi yamenyekanye cyane kuri Radio Huye, mu biganiro yakoraga kuri iyi Radio nka Friday Vibration, Star Magazine n’ibindi.

Twitter: @AugustMulindwa