Umuhanzikazi Assumpta uzwi nka Satura agiye gusohora indirimbo yise “BIBIRIYA IRABIVUGA”

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 17/01/2019, Saa 16:47:02 Yasuwe inshuro 361

Umuhanzikazi nyarwanda uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana, MUGANWA Assumpta “SATURA”, amaze gutangariza rwandadailynews.com ko agiye gushyira ahagaragara indirimbo ye ya 10 yise “Bibiriya irabivuga”.

Iyi ndirimbo izashyirwa ahagaragara mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka 2019, ngo izaba ibumbatiye ubutumwa bushishikariza abantu gukundana nkuko Assoumpta abitangaza.

“Muri rusange ni indirimbo ivuga ku rukundo, gukangurira abantu gukundana no gufashanya. Hari n’aho igaruka ku bukwe, yibutsa umugore cyangwa umugabo inshingano ze mu rugo. Harimo ubutumwa bwihariye ku bashakanye. Irakangurira abantu gukundana nyabyo”. MUGANWA Assumpta

Iyi ndirimbo ngo Assoumpta amaze amezi agera kuri atatu ayitunganyiriza kwa Bob pro. Ikazaba iri mu njyana nshya abenshi batamumenyereyeho.


      

Tanga igitekerezo

-->