Umuhanzi Kabera Arnold, wamenyekanye nka Sintex aratangaza ko ubu agiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo ze enye, bitarenze muri uku kwezi kwa Mutarama.
Izo ndirimbo zirimo gukorerwa amashusho ni Nta by’ubuntu, Nzakubona, Ndabyimenyera na Superstar.
Uyu muhanzi ururirimba injyana ya Dance Hall, avuga ko impamvu y’iki gikorwa kitoroshye ari uko yifuza ko isura ye yafata umwanya munini mu bitangazamakuru bikoresha amashusho.
Ati: “ Ndumva nshaka kuba nakongera amahirwe yo kugaragara cyane ku ma Tvs . Nifuza ko isura yange yaba imwe mu masura aranga Africa.”
Sintex ni umuhanzi nyarwanda ufite umwihariko mu myandikire n’imiririmbire, agakunda ubumuntu kandi akanga kubona ihohoterwa nkuko abyivugira.
Kabera Arnold umuhanzi ukoresha izina rya “Sintex” akaba murumuna w’umunyarwenya Nkusi Arhur yifuza ko umunyamahanga wese uzajya ugera muri Afurika azajya aba azi izina rye n’isura kubera ibihangano bye.
Ibitekerezo ku nkuru