Umuhanzi Pedro Someone arashinja Intore Tuyisenge kudashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 17/10/2017, Saa 12:12:00 Yasuwe inshuro 1048

Umuhanzi Pedro Someone aratunga agatoki Intore Tuyisenge uhagarariye ishyirahamwe ry’abahanzi kudashyira mu bikorwa ibyo yabasezeranyije ubwo bamutoraga.

Ibi uyumuhanzi yabitangarije rwandadailynews aho yavuze ko ubwo Intore Tuyisenge yatorwaga yabasezeranyije guhuza abahanzi bagakorera hamwe bagasangira inyungu ariko ngo yatereye agati mu ryinyo.

Ati:" Yadusezeranyaga gushyira hamwe nk’abahanzi muri rusange inyungu zikazajya zitugeraho ariko ndabona ntazi aho byaheze."

Yongeyeho ako abona ko asa n’uwabiteye umugongo akabyirengagiza kandi biri munshingano ze.

Twagerageje kuvugisha Tuyisenge ngo twumve icyatanaza kuri iki kibazo gusa inshuro zose twagerageje kumuvugisha ntibyadukundiye.

Pedro Someone ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo Impungenge yafatanyije n’umuraperi PFLA ,Isubireho ndetse n’Umugore mwiza.

Kuri ubu afite indirimbo nshya yise Giraneza wigendere icurangitse mu njyana gakondo.


      

Tanga igitekerezo

-->