Umuhanzi Pedro Someone agiye kumurika Album ye ya mbere yise Giraneza wigendere

Yanditswe na TWAHIRWA Emmy Kuwa 18/12/2017, Saa 11:46:25 Yasuwe inshuro 389

Umuhanzi Niyigena Jean Pierre wamenyekanye ku izina Pedro Someone kuri ubu ari mu myiteguro yo kumurikira Album ye 1 abatuye mu karere ka Kamonyi ikazaba iriho indirimbo 13 zakunzwe n’abatari bake.

Isubireho,Impungenge,Umugore mwiza na Giraneza wigendere arinayo yitiriwe iyi Album ni zimwe mu ndirimbo zizaba zigize uyu muzingo.

Pedro Some One avuga ko yifuje kujya kumurikira Album ye ku Kamonyi ku mpamvu yo gukora itandukaniro n’abandi bahanzi bibanda mu mujyi wa Kigali.

Ati:"Nahisemo gukorera Album yange ku Kamonyi kumpamvu yo gukora itandukaniro n’abandi bahanzi bibanda mu gushimisha abanya Kigali kandi no mu ntara bafiteyo abakunzi babo."

Muri uku kumurika iyi Album, Pedro azafashwa n’ibindi byamamare mu rwanda birimo,umuraperi AMA G The black, BARAFINDA Sekikubo Fred ukunzwe cyane muri iyi minsi mu gusetsa ndetse n’umunyamakuru wa televiziyo MBATA .

Pedro azifashisha Barafinda muri Album launch

      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    emile   |   ku wa 18/12/2017, Saa 13:40

    Igitekerezo* twishimiye imurika ryizo ndirimbo pedro someone nakomeze yegere abakunzibe mucyaro natwe ikinihira ya rurindo tumurinyuma.

Tanga igitekerezo

-->